Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Abanyapolitiki bo muri DR Congo batangiye gusaba Perezida Tshisekedi Kwegura kubera M23 atiriwe ategereza amatora, inkuru irambuye..

Bamwe mu banyapolitiki bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuva Ejo ku wa 15 Nyakanga 2022 , batangiye kugaragaza ko nta kizere bagifitiye Perezida Antoine Felix Tshisekedi ndetse banamusaba kwegura atiriwe ategereza amatora y’ umu mwaka utaha wa 2023.

Bamwe muri abo ni uwitwa Christian Nyamabo Mpoyi , impirimbanyi ya Demokarasi no guharanira ubutabera muri DR Congo na Patrick Mundeke ubarizwa mu Ishyaka PER ritavuga rumwe n’ ubutegetsi ry’ umuherwe akaba n’ umunyapolitiki , bibasiye Perezida Tshisekedi bavuga ko ubutegetsi bwe bugaragaza intege nke no guhuzagurika.

Ikibazo nyamukuru ngo ni ukubera umutwe w’ inyeshyamba wa M23 wongeye kubura umutwe ariko ngo ubutegetsi bwa Perezida Thisekedi bukaba bwarananiwe kuwusubiza inyuma ahubwo bugakomeza guhuzagurika mu gukemura ikibazo cya M23.

Ab’abanyapolitiki bakomeza bavuga ko ubwo Perezida Tshisekedi yatorerwaga kuyobora DR Congo mu 2019 ikintu cyambere yari yemereye Abanyakongo ari ukugarura amahoro n’ umutekano mu burasirazuba bw’ iki gihugu no kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ariko ngo bikaba byaramunaniye ahubwo iyo mitwe irushaho kongera ubukana harimo na M23 yongeye kugaruka, ibi ngo nibyo bahurizaho n’ abandi Banyakongo benshi bashaka ko Perezida Felix Tshisekedi yakwegura atiriwe arindira ko amatora y’ umwaka utaha 2023 kuko ubutegetsi bwe bugaragaza imbaraga nkeya no guhuzagurika.

Related posts