Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Abakobwa! Dore ibintu bakora bigasukura izina bambitswe ryo kwitwa abakuzi b’ ibyinyo

 

 

Igitsinagore cyamamaye ku izina ribi ko bakunda abagabo cyangwa abasore bitewe no kubasaba amafaranga, cyangwa bakabakunda hari indi mitungo babashakaho, ariko izi nama zigenewe abakobwa ngo basukure izina ryabo.
Byamamaye henshi ko abagabo bagomba kuvunika bidasanzwe kugira ngo biyiteho ndetse bite no ku bakobwa cyangwa abagore babo kuko bavuga ko benshi bakundirwa ibyo batunze cyangwa bitewe n’uko umufuka wabo uhagaze.Nubwo aba umwe agatukisha bose, ariko bigaragarira amaso ya benshi ko bamwe mu gitsinagore bakunze kubarira amafaranga y’abagabo aho gukorera ayabo, bakababeshya urukundo bafite izindi nyungu bakeneye.

Hari benshi mu bagore ndetse n’abakobwa b’abanyembaraga, bazi kwita ku buzima bwabo, ndetse bafite ubunyangamugayo n’umutima ku buryo bataboneka muri aba bantu.Niba uzi ko wabaswe n’iyi ngeso yo gukunda abagabo bitewe n’ibyo atunze, kurikiza izi nama zirahindura ubuzima bwawe.

1. Tekereza ku bintu wakwikorera: Kugira intekerezo zo kwikorera biranga abahanga, ndetse n’abantu bafite ahazaza bifuza kugira. Umuntu wese ushobora kwitunga biragoye ko yashiturwa n’amafaranga y’abantu cyangwa imitungo yabo. Benshi bitwaza ibyo batunze bagashakana n’abo batakagombye gukunda, kubaka bikabagora nk’uko benshi babitanzeho ibitekerezo binyuze kuri Quora.

2.Tekereza ku rukundo n’akamaro karwo: Uwamaze kumenya akamaro ko gukunda ntabwo yarindagiza undi kandi azi ko amubeshya ndetse ngo amusimbuze iby’Isi bishira mu kanya nk’ako guhumbya.

3.Irinde ibiganiro by’abakorwa bakunda gusaba amafaranga: Abakobwa bakunze kwicara bavuga ku bagabo b’inzozi zabo, ndetse akenshi bakitsa ku mafaranga cyangwa imitungo bagenderaho bababeshya ko babakunda.Iyo uganiriye nabo kenshi baraguseka bakavuga ko nta bwenge uzi kuko udasaba amafaranga. Ni byiza kumenya abantu mukwiriye kuganira bya hato na hato, ndetse mu guhitamo abo muganira ukareba ku bafite ibitekerezo bizima bafite icyo byakungura

4.Korwa n’isoni no kwishingikiriza ku bandi igihe uri muzima: Abantu bagira umugayo, bakunze guhitamo neza kuko batekereza ku isura basiga muri rubanda kubera gusaba cyangwa kwishingikiriza ku bandi, bamara kwigaya bagahitamo gukunda urukundo rw’ukuri aho kwandavura.

5.Tekereza ko uri umunyembaraga nk’umugabo: Abagore n’abakobwa benshi bageze kuri byinshi ndetse bamwe mu bagabo batageraho. Gutera intambwe yo gutekereza ko ushoboye ni inzira yo gushobora no gutangirana n’intego nshya, Abagore n’abakobwa ni abanyembaraga, bagira ibitekerezo bizima kandi bikomeye, kandi bagera kuri byinshi n’abagabo bageraho. Ni ibyigiciro kumenya ko ushoboye kandi ukarangwa n’ukuri aho kwitwa izina ry’umukuzi w’ibyinyo no kwangiza ubushobozi wifitemo kuko uwabaswe no gusaba avunwa no gukora.

Related posts