Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Sukwigaragambya Gusa ahubwo basahuye ibiro bya MONUSCO. Soma witonze amakuru yiriwe avugwa ku isi yose!

None kuwa 25 Nyakanga 2022, kglnews.com yabateguriye amakuru yaranze uyumunsi nkuko bisanzwe ukaba uzajya uhora ukurikira ayamakuru uko bukeye nuko bwije.:

  • Russia-Ukraine:Umukuru w’akana k’iperereza k’u Burusiya yatangaje ko abanya Ukraine 92 bashinjwe ibirego by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu muntambara yahuje ibihugu byombi ndetse ikaba ikinakomeza.

  • Russia-Congo: Umubano hagati ya Congo na Russia ukomeje gufata intera ikomeye cyane. kurubu minisitir w’ububanyi n’amahanga w’uburusiya Lavrov ari kubarizwa muri Congo aho kukibuga cy’indege cya Oyo uyumu minisitiri yakiriwe namugenzi we wa Congo Jean Claude Gakosso. uyu Lavrov akaba ageze muri Congo nyuma yo gukubuka muri Tunisia -Ethiopia ndetse nyuma DR Congo uyumugabo akaba azerekeza no muri Uganda. iki ni ikimenyetso gikomeye ko uburusiya buri gukaza umubano na Africa.

  • Kenya: Mugihe hasigaye igihe gito ngo amatora y’umukuru w’igihugu abe muri iki gihugu, Visi President William Ruto uhabwa amahirwe yo kuba yaba President w’ikigihugu, yagaragaje ko afite impungenge nyuma yuko ibiro bifite aho bihuriye nawe bisatswe na Police.

  • DRC-Goma: Nyuma yo kumara igihe kirekire abatuye muduce tw’uburasirazuba bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo binubira imikorere y’ingabo za MONUSCO, kuruyu wambere biraye mumihanda batera amabuye imodoka za MONUSCO, bafunga imihanda bakoresheje amabuye, Batwika imodoka za MONUSCO ndetse banasahura bimwe mubikoresho byari biri mubiro bya MONUSCO.

  • Burundi: President wa EAC akaba na President w’uburundi, yamaze impungenge abanye-Congo bahangayikishijwe n’umutekano muke avugako agiye gukora ibyashoboye byose ariko ikibazo cya M23 kigakemuka burundu ndetse n’ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro cyayogoje akagace akaba agiye kukivugutira umuti .

  • Mu Rwanda: Abanyarwanda bari mubyishimo bidasanzwe nyuma yaho inama ihuza ibihugu bikoresha icyongereza CHOGAM irangiriye, benshi bemeza ko iyinama yasize byinshi kuribo ndetse banemeza ko amahirwe babonye batazigera bayapfusha ubusa. usibye kuba bavuga ibi kandi banemeza ko iriyanama yabaye ishusho y’umutekano u Rwanda rufite ndetse banahamagarira abashoramari ndetse nabamukera rugendo kongera ibihe bakwiriye kugirira mu Rwanda.

Related posts