Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Perezida Yoweli Museveni yihanangirije umuhungu we Jenerali Muhoozi Kainerugaba kutazongera kuvuga ku bibazo by’umutekano kuri Twitter

Abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa twitter bamenyereye kubona Muhoozi Kainerugaba umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweli Museveni yandika byinshi kuri uru rubuga. Hari n’ababimunengera bakavuga ko umuntu wo ku rwego nk’urwe rwa Jenerali atagakwiye kuba yandika buri kintu cyose atekereje kuri Twitter. Ubu rero Perezida Museveni akaba yihanangirije uyu muhungu we kutazongera kuvuga ku bibazo by’umutekano ku mbuga nkoranyambaga.

Muhoozi Kainerugaba ni umuhungu w’imfura wa Perezida wa Uganda Yoweli Museveni akanaba umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka za Uganda ndetse n’umujyanama wa se(Perezida Yoweli Museveni) mu bijyanye n’umutekano. Uyu azwiho kwandika kuri Twitter cyane byaba ibitekerezo bye by’ubuzima abamo, iby’inshingano ze mu ngabo za Uganda (UPDF) ndetse akanavuga ku bijyanye n’umutekano na politiki yo mu karere na mpuzamahanga.

Nyuma y’inama Perezida Museveni yagiranye n’abakuru b’ingabo ahitwa Ntungamo. Perezida Museveni n:ubwo atigeze avuga mu mazina uwo yabwiraga, yabwiye muri rusange abo basirikare bakuru kureka gukoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ku bibazo by’umutekano n’imibanire mpuzamahanga. Ahubwo ababwira ko bagomba kujya bakoresha izi mbuga bavuga kuri Siporo, uburezi, n’ibibazo urubyiruko ruhanganye nabyo.

Ngo abwirwa benshi akumvwa na beneyo, Jenerali Muhoozi Kainerugaba niwe musirikare mukuru ukunda kwandika kuri ibyo Perezida Museveni yabihanamgirijeho. Muhoozi afite abamukurikira kuri Twitter barenga ibihumbi 500 biyongereye ubwo yagiraga uruhare mu kuzahura umubano wa Uganda n’u Rwanda mu minsi ishize. Ni ikintu nacyo yanditseho inshuro zitabarika.

Urugero rw’aho Muhoozi Kainerugaba yavuze ku bibazo by’umutekano ari nabyo Perezida Museveni yababujije, ni mu mezi macye ashize aho atatinye gufata uruhande mu bibazo by’Abanyetiyopia n’inyeshyamba zo muri Tigray. Uyu Jenerali yagaragaje ko ashyigikiye izi nyeshyamba mu ntambara zarwanaga n’ingabo za Leta ya Ethiopia ya Abbiy Ahmed.

Related posts