Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Sukura amenyo yawe ase umweru bitaguhenze, kurikira ibingibi.

Kuri iyi si hari abantu baseka bigengesereye ndetse badashaka kugaragaza amenyo yabo kubera uko asa, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Healthline, ni uko abantu benshi ku isi bafite ikibazo cyo kugira amenyo y’umuhondo kandi atari byiza na gato.

Abantu benshi ntibaziko hari uburyo wasukura amenyo yawe ku buryo budahenze ndetse nta nikintu na kimwe uguze cyaba umuti w’amenyo cyangwa ikindi cyose kitwako gisukura emenyo kiguzwe.

Uburyo bwa mbere ni ukoza amenyo yawe ukoresheje ifu y’ingano iseye neza mbese iriya bita ifarini, ni ingenzi kuko irinda amenyo Bacteria zishobora kwinjira mu menyo bikaba byateza kwandura, ibi ngibi ukabikora buri munsi.

Ubundi buryo ni uko ukoresha umunyu mukeya cyane nyuma y’uko umaze koza amenyo ukabikora wirinda kwegereza umunyu ishinya yo hejuru cyangwa iyo hasi, ahubwo ukibanda ku menyo cyane cyane aho ubona hari ikibazo cyo gusa nabi.

Ikindi ni ukurya imboga ndetse n’imbuto uko ubishoboye kuko birinda cyane amenyo bitewe na Vitamin ndetse na protein ziri muri ibyo biribwa.

Ubushakashatsi bwerekana ko imboga n’imbuto cyane izisharira urugero nk’indimu bifasha cyane mu kuvana imyanda ndetse na Bacteria mu menyo yawe.

Nimba ushaka kugira amenyo y’umweru ndetse atagira ibizinga, wakurikiza zino nama zagufasha cyane.

Related posts