Abategereje Family Choir yasohoye indirimbo ‘Zura Ibyanjye’, ishingiye ku nkuru ya Lazaro wazuwe na Yesu_VIDEO

 

Abategereje Family Choir ikorera umurimo w’Imana mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Gisenyi, mu Karere ka Rubavu, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Zura Ibyanjye”, igamije guhumuriza no kongera ibyiringiro abantu bacitse intege mu rugendo rwabo rwo kwizera Imana.

Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 28 Ugushyingo 2026, ishyirwa kuri YouTube ku muyoboro wa Abategereje Family Choir-Gisenyi SDA.

Mu kiganiro na KGLNews.com, abagize iyi korali bavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyaturutse ku kureba uko urugendo rw’ubuzima bwa Gikristo rushobora guhinduka uko imyaka ishira.

Bavuga ko hari abantu benshi batangira gukorera Imana bafite ishyaka, umurava n’intego nziza, ariko uko bahura n’ibigeragezo n’imbogamizi zitandukanye, bakagenda bacika intege, bamwe bakagera n’aho batakaza icyerekezo bari bafite.

Basobanuye ko batekereje ku muntu ushobora kuba yarigeze kugira inzozi zo kuba umukristo mwiza, inyangamugayo, umugwaneza kandi w’intangarugero, ariko nyuma y’igihe akisanga yarahindutse umuntu utandukanye n’uwo yifuzaga kuba we.

Ni muri urwo rwego baje guhitamo gukora indirimbo “Zura Ibyanjye” nk’ubutumwa bwo gutakambira Imana ngo yongere kubyutsa ibyiza byazimye mu buzima bw’abantu.

Ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo

Abategereje Family Choir yavuze ko ubutumwa nyamukuru bw’iyi ndirimbo ari uko umuntu atagomba kwiheba cyangwa ngo yumve ko ubuzima bwe bw’umwuka burangiye bitewe n’amakosa yakoze, intege nke yagize cyangwa intego nziza yananiwe kugeraho.

Bavuga ko amagambo agize umutwe w’iyi ndirimbo, “Zura Ibyanjye”, ari ugutakambira Imana ngo yongere kubyutsa ibyari byiza ariko bikaba byarazimye cyangwa bigasubira inyuma mu buzima bw’umuntu.

Muri ibyo harimo urukundo umuntu yari afitiye Imana, umurava wo kuyikorera, ukwizera, ubunyangamugayo ndetse n’icyifuzo cyo kubaho ubuzima buyihesha icyubahiro.

Iyi ndirimbo inashingira ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga uko Yesu yazuye Lazaro wari umaze iminsi ine mu mva, iboneka muri Yohana 11.

Iyi nkuru ni yo korali yahereyeho yibutsa abantu ko nta kintu cyazimye cyangwa cyapfuye mu buzima bwabo kirenze ubushobozi bwa Yesu bwo kukibyutsa.

Abagize iyi korali bakomeza bavuga ko bifuza ko iyi ndirimbo yafasha abantu kwisuzuma, bakamenya aho bageze mu rugendo rwabo rwo kwizera, bakongera kwiyegurira Yesu no kumusaba kubahindura bashya.

Bashimangira ko badashaka ko abantu bayumva bagasigarana amarangamutima gusa, ahubwo bifuza ko yabatera gufata icyemezo cyo kugarukira Imana no guhinduka.

Abategereje Family Choir imaze imyaka 27 mu murimo w’Imana

Abategereje Family Choir yatangiye umurimo wo kuririmbira Imana mu 1999, ikorera mu Itorero ry’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi rya Gisenyi, mu Ntara ya Gisenyi.

Iyi korali igizwe n’abaririmbyi bagera kuri 35, ikaba ifite intego yo gukoresha impano yo kuririmba mu kwamamaza ubutumwa bwiza, guhesha Imana icyubahiro no gufasha abantu kuyegera binyuze mu ndirimbo zifite ubutumwa bwubaka ukwizera.

Abayigize bavuga ko bafite gahunda yo gukomeza kugeza ku bakunzi bayo indirimbo zifite ubutumwa bukomeye kandi zishingiye ku Ijambo ry’Imana, ku buryo zitaba izo kumvwa gusa, ahubwo zanafasha abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ku bijyanye n’imishinga iri imbere, batangaje ko mu kwezi k’Ukuboza 2026 bateganya gukomeza gukora no gushyira hanze izindi ndirimbo.

Bavuze kandi ko hari EP iri gutegurwa mu rurimi rw’Igiswahili, ndetse n’indi mishinga igamije kwamamaza ubutumwa bwiza.

Abategereje Family Choir isoza ivuga ko yifuza kurushaho kuba umuyoboro w’ibyiringiro, ufasha abantu kumenya Imana, kuyizera no gukomeza kuyitegereza.

REBA INDIRIMBO NSHYA “ZURA IBYANJYE” YA ABATEGEREJE FAMILY CHOIR