Korali Hyssop ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Itorero rya Karama yashyize hanze indirimbo nshya yise “Nta Rindi Zina”, igamije kwibutsa abantu ko agakiza, ihumure n’ibyiringiro by’ubugingo buhoraho bibonerwa muri Yesu Kristo.
Iyi ndirimbo ije ikubiyemo ubutumwa bwibanda ku mbaraga ziri mu izina rya Yesu, inibutsa abantu ko nubwo ubuzima bushobora kuzamo ibigeragezo n’ibihe bikomeye, badakwiye gutakaza icyizere, ahubwo bakwiye gukomeza kumwiringira.
Binyuze muri iki gihangano, Hyssop Choir yifuza kugera ku bantu batandukanye, by’umwihariko abacitse intege, abafite imitwaro ibaremereye ndetse n’abakeneye kongera kugira ibyiringiro, ibibutsa ko Yesu ari we bashobora kwiyambaza mu bihe byose.
Mu kiganiro na KGLNews, Clarisse Ingabire, uyobora Korali Hyssop, yasobanuye impamvu bahisemo kwita iyi ndirimbo “Nta Rindi Zina”, avuga ko bashakaga kugeza ku bakunzi ba muzika ubutumwa bushingiye ku Byanditswe Byera, bushimangira ko agakiza kabonerwa muri Yesu wenyine.
Yagize ati: “Ubutumwa twifuza kugeza ku bakunzi ba muzika ari na bwo bwaduteye kwita iyi ndirimbo Nta Rindi Zina, ni uko nta rindi zina ryahawe abantu ngo bakirizwemo uretse izina rya Yesu.”
Clarisse Ingabire yasobanuye ko iki gihangano kitaturutse ku buhamya bwihariye bwabaye kuri umwe mu baririmbyi, ahubwo ko igitekerezo cyacyo cyari ugushimangira ukuri gukubiye mu Ijambo ry’Imana, kugira ngo abantu barusheho gusobanukirwa n’umwanya Yesu afite mu buzima bw’umwizera.
Yagaragaje ko bahisemo gutanga ubu butumwa binyuze mu ndirimbo kugira ngo bugere ku bantu benshi, buri wese abashe kuzirikana ko izina rya Yesu rifite agaciro gakomeye mu gakiza ka muntu.
Yavuze ko abantu badakwiye kwiheba bitewe n’ibibazo bahura na byo, ahubwo ko bakwiye gukomeza kwizera Imana, kuko muri Yesu bashobora kubona ihumure, kongera kugira imbaraga zo gukomeza urugendo rw’ubuzima no kugira ibyiringiro by’ubugingo buhoraho.
Hyssop Choir ishimangira ko kuramya Imana birenze kuririmba
Ku bijyanye n’ubutumwa iyi korali yifuza kugeza ku bakunzi bayo binyuze mu bihangano ikora, Clarisse Ingabire yavuze ko kuramya Imana bidakwiye kugarukira gusa ku kuririmba, ahubwo ko bigomba no kugaragarira mu mibereho ya buri munsi.
Yagize ati: “Kuramya si ukuririmba, ahubwo ni ukubaho ubuzima bunezeza Imana. Twifuza ko uzayumva wese yafungurira umutima Yesu, akamuha agakiza, akamuhindura umwana w’Imana.”
Aya magambo agaragaza ko Hyssop Choir yifuza ko indirimbo zayo zitaba izo abantu bumva bakishimira umuziki gusa, ahubwo ko ziba n’umuyoboro wo kubafasha gutekereza ku mubano bafitanye n’Imana ndetse n’imyitwarire yabo ya buri munsi.
Ni muri urwo rwego, iyi korali isaba abayumva kutibanda gusa ku butumwa buri mu magambo y’indirimbo, ahubwo bakazirikana n’icyo bubasaba guhindura mu buzima bwabo, cyane cyane mu bijyanye no kwizera Imana no kubaho mu buryo buyinezeza.
Korali Hyssop ifite abaririmbyi 50
Korali Hyssop igizwe n’abaririmbyi 50, ikaba ikorera umurimo w’ivugabutumwa muri ADEPR Itorero rya Karama.
Iyi korali ifite icyerekezo cyo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo, ikabikora binyuze mu ndirimbo ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa.
Mu byo ishyira imbere harimo gutegura ibihangano bifite inyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana, bigafasha abantu gukomeza kwizera, kubaka umubano wabo n’Imana no kugira ibyiringiro mu buzima.
Mu gusoza ikiganiro, Clarisse Ingabire yasabye abakunzi ba Hyssop Choir gukomeza kuyikurikira, abizeza ko hari izindi ndirimbo nyinshi bari gutegura zizajya hanze mu minsi iri imbere.
Yagaragaje ko bazakomeza gukora ibihangano bigamije kugeza ubutumwa bwiza ku bantu benshi, kubafasha gukura mu kwizera no kubibutsa urukundo rw’Imana.
Indirimbo “Nta Rindi Zina” yamaze gushyirwa ku rubuga rwa YouTube, aho abakunzi ba muzika yo kuramya no guhimbaza Imana bashobora kuyireba no kuyumva, bakazirikana ubutumwa buyikubiyemo.



REBA HANO INDIRIMBO NSHYA “NTA RINDI ZINA” YA HYSSOP CHOIR
