Korali Ukuboko kw’Iburyo yashyize hanze indirimbo “Lazaro” ihumuriza abihebye_Video

 

Korali Ukuboko kw’Iburyo ikorera umurimo w’Imana muri ADEPR Gatenga yashyize hanze indirimbo nshya yise “Lazaro”, igamije guhumuriza abantu bacitse intege, abihebye n’abumva ko ibibazo bahanganye na byo byarenze ubushobozi bwabo.

Iyi ndirimbo ishingiye ku nkuru yo muri Bibiliya ivuga uko Yesu Kristo yazuye Lazaro wari umaze iminsi ine ashyinguwe, ikaba igaruka ku butumwa bw’uko Imana ishobora gukora ibirenze ibyo abantu batekereza ko bishoboka.Mu kiganiro, Kwizera Seth, umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo, yasobanuye ko intego nyamukuru y’iyi ndirimbo ari ugushishikariza abantu gukomeza kwizera Imana, n’igihe ibisubizo by’ibibazo bahanganye na byo bisa n’ibyatinze kuboneka.

Yavuze ko Mariya na Marita, bashiki ba Lazaro, bari bazi ko Yesu yari inshuti ya musaza wabo. Igihe Lazaro yarwaraga, batumyeho Yesu kuko bari bazi imbaraga ze kandi bizeye ko yashoboraga kumukiza.Gusa Yesu ntiyahise ahagera, ahubwo yageze aho Lazaro yari ari amaze iminsi ine ashyinguwe. Icyo gihe byashoboraga kugaragara nk’aho ibintu byose byarangiye, ariko Yesu agaragaza ko nta kidashobokera Imana.

Kwizera Seth yavuze ko ari na wo mutima w’ubutumwa iyi korali yifuza kugeza ku bantu binyuze muri iyi ndirimbo, cyane cyane abumva ko ibibazo byabo byabananiye.Yagize ati: “Ibibazo byawe byakunaniye, ubiharire Yesu abikemure mu buryo bwe.”

 

Umuyobozi wa Korali Ukuboko kw’Iburyo yasobanuye ko “Lazaro” igenewe by’umwihariko abantu bihebye, abacitse intege n’abumva ko Imana yatinze kubasubiza.Yatanze urugero rw’umuntu ushobora kuba amaze igihe ashakisha akazi ariko ntakabone, cyangwa se akaba ahanganye n’ibindi bibazo by’ubuzima kugeza ubwo yumva ko nta kindi yakora.

Yavuze ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo ari ukubibutsa ko kudahita kubona igisubizo bitavuze ko ibyiringiro byashize, kuko Imana ishobora gukoresha inzira umuntu atatekerezaga kugira ngo imutabare.Ni yo mpamvu iyi ndirimbo ishishikariza abantu gukomeza kwizera no kwihangana, bagategereza igisubizo cy’Imana n’igihe ibintu bisa n’ibyabaye iherezo.

Kwizera Seth yavuze ko imwe mu mbogamizi zikomeye amakorali ahura na zo mu gutegura indirimbo ari ubushobozi bw’amafaranga bukenerwa kugira ngo imishinga yayo igerweho.Yasobanuye ko gutunganya indirimbo, cyane cyane izikorwa mu buryo bwa live recording, bisaba amikoro atari make. Yongeyeho ko kuba amakorali amwe adakora bene iyo mishinga bitavuze ko abura ibihangano byiza, ahubwo ko hari igihe ubushobozi buba budahagije.

Yavuze ko umuziki wa Gospel ukomeje kugira abakunzi, ariko ko hakiri urugendo kugira ngo abantu benshi bawushyigikire, cyane cyane mu bikorwa bisaba amafaranga yo gutegura no gutunganya indirimbo.

Yagaragaje ko hari abantu batarumva neza impamvu amafaranga akenerwa mu gutegura indirimbo zishingiye ku Ijambo ry’Imana, nyamara na zo zisaba ibikoresho, abakozi n’ubundi bushobozi kugira ngo zigere ku bazumva.

Kwizera Seth yavuze ko indirimbo za Korali Ukuboko kw’Iburyo zigira ubutumwa bwihariye bitewe n’icyo zigamije kugeza ku bazumva.Yatanze urugero rw’indirimbo yabo yitwa “Ikidendezi”, ishingiye ku nkuru y’umuntu wari umaze imyaka 38 arwaye, ivugwa muri Yohana 5:1-9.

Iyi ndirimbo igaruka ku nkuru ya Yesu wakijije uwo murwayi, nubwo yari amaze igihe kirekire ategereje gukira.

Yasobanuye ko ubutumwa buyikubiyemo ari uko nubwo umuntu ashobora kumara igihe kinini ahanganye n’ikigeragezo, Imana igifite ubushobozi bwo kumufasha.

Ni na ko bimeze kuri “Lazaro”, kuko na yo yibutsa abantu ko igihe ikibazo kimaze kidakuraho ubushobozi bw’Imana bwo kugikemura.

Korali Ukuboko kw’Iburyo yatangaje ko ku wa 1 Ugushyingo 2026 izakora igitaramo muri ADEPR Kacyiru, aho izaba ifite umwanya wo kuramya no guhimbaza Imana no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu binyuze mu ndirimbo.

Iki gitaramo kizakurikirwa n’ikindi giteganyijwe ku wa 6 Ukuboza 2026, kizabera muri ADEPR Gatenga, mu rusengero rushya rw’iyi korali.

Kwizera Seth yavuze ko icyo gitaramo kizaba umwanya wo kumurika izindi ndirimbo nshya za korali ndetse na album yayo ya gatanu.

Ku bijyanye na gahunda z’umwaka wa 2027, yavuze ko zitaranozwa neza, ariko ko harimo gutegurwa undi mushinga wa live recording.Yasabye abakunzi ba Korali Ukuboko kw’Iburyo gukomeza kuyikurikira ku mbuga nkoranyambaga zirimo Instagram, X na Facebook, ndetse no kuyumva kuri YouTube.

Korali Ukuboko kw’Iburyo yatangiye umurimo w’Imana mu 1989, ubu ikaba igizwe n’abaririmbyi barenga 150.

Mu myaka imaze ikora uyu murimo, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abakristo, zirimo “Ikidendezi”, “Rukundo ni Yesu”, “Imirimo”, “Imitima yacu”, “Hashimwe Yesu”, “Abera b’Imana” na “Ndi Imana mu misozi”.Binyuze mu ndirimbo zayo, iyi korali ikomeje kugira uruhare mu kuramya no guhimbaza Imana no kugeza ubutumwa bwiza ku bantu batandukanye.

Indirimbo nshya “Lazaro” ikomeza uwo murongo, yibanda ku kwizera, kwihangana no gukomeza kugira ibyiringiro mu bihe bikomeye. Yibutsa abantu ko n’iyo ibibazo byaba byarabarenze, bashobora gukomeza kwizera Imana no kuyiharira ibyo bananiwe gukemura.

 

 

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA KORALI UKUBOKO KW’ IBURYO