Korali Holy Nation Choir yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ibyiza”, igamije gushimira Imana ku bw’imirimo yayo ndetse n’imbabazi n’ubuntu yagiriye abantu.
Abagize Holy Nation Choir bavuga ko iyi ndirimbo yuzuyemo ubutumwa bwo gushimira Imana ku byo yakoze, haba ku bigaragara no ku bitagaragara, ariko by’umwihariko ku bw’imbabazi zayo, aho yirengagije gukiranirwa kw’abantu ikababarira ibyaha byabo.
Inganzo y’“Ibyiza” ishingiye ku mirongo yo muri Bibiliya iboneka muri Zaburi 116:8, Zaburi 116:12 na Zaburi 89:16.
Holy Nation Choir ivuga ko ubutumwa nyamukuru bw’iyi ndirimbo ari ugufasha abantu kongera gutekereza ku byiza Imana yabakoreye, bakagira umutima wo kuyishimira no gukomeza kwizera ubuntu bwayo.
Ku muntu uri mu bihe bikomeye, iyi korali ivuga ko “Ibyiza” ishobora kumwibutsa ko imbabazi z’Imana zigihari, bikamufasha kongera kugira ibyiringiro no kwakira ubuntu bwayo bubonerwa muri Kristo.
Abagize Holy Nation Choir bagize bati: “Icyo umuntu yakura mu ndirimbo ‘Ibyiza’ mu bihe bikomeye ni ukongera kwiyumvamo imbabazi z’Imana no kongera kwakira ubuntu butarondoreka bwayo bubonerwa muri Kristo, Umwana wayo.”
Nubwo Holy Nation Choir ivuga ko “Ibyiza” idatandukanye cyane n’izindi ndirimbo imaze gushyira hanze, ivuga ko ifite umwihariko wo kwibanda ku gushimira Imana ku mbabazi n’ubuntu yagiriye abantu.
Iyi korali ivuga ko iyi ndirimbo ari n’uburyo bwo guhamya ibyo Imana yakoze, cyane cyane kuba yarababariye ibyaha n’ibicumuro by’abantu, ikabaha amahirwe yo kuba abana bayo.
Bagize bati: “Iyo tuvuze ‘Ibyiza’, tuba tuvuze ibyo Uwiteka yakoze byose kugira ngo dutsindishirizwe kandi tubabarirwe ibyaha n’ibicumuro byacu byose.”
Holy Nation Choir imaze imyaka myinshi ikora umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana. Abagize iyi korali bavuga ko ikintu gikomeye kibafasha gukomeza kuba hamwe no gukomeza gukora ibihangano bishya ari ukwemera ko imbaraga z’Imana ari zo zibakorera.
Bagize bati: “Ntabwo twiyumva nka Holy Nation gusa, ahubwo muri byose twumva imbaraga zayo, Imana, ari zo ziri gukorera muri twe.”
Bakomeza bavuga ko baharanira gukora ibintu byiza, nubwo byabasaba imbaraga nyinshi, ariko bigamije kubaka no gufasha abakunzi babo. Uwo mwete ni nawo bagerageza gukomeza kubumbatira nk’abagize korali imwe.
Ku bakunzi ba Holy Nation Choir bamaze igihe bayishyigikira, iyi korali yabasabye gukomeza gufatanya na yo mu gushimira Imana yabahamagariye kuba abera no gukomeza kubaho mu buntu bubonerwa muri Kristo Yesu.
Holy Nation Choir kandi yatangaje ko iri gutegura igiterane kizamara icyumweru ku Itorero rya Gatenga ibarizwamo.
Iki giterane kizaba kuva ku wa 2 kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2026, kikazaba gifite intego ishingiye kuri Yakobo 2:24, yiswe “Faith in Action.”
Abagize Holy Nation Choir basabye abakunzi babo gukomeza kubakunda, kubashyigikira no kubasengera, bavuga ko bafite ibindi bihangano n’ibikorwa byiza biteganyijwe mu bihe biri imbere.
Ku bijyanye n’ubutumwa bwihariye buri muri “Ibyiza”, Holy Nation Choir ivuga ko iyo ivuga ibyiza, iba ivuga ibyo Uwiteka yakoze byose kugira ngo abantu batsindishirizwe kandi bababarirwe ibyaha n’ibicumuro byabo.
Ku bashaka gukomeza gukurikirana ibikorwa bya Holy Nation Choir, iyi korali ivuga ko iboneka ku mbuga nkoranyambaga zayo zitandukanye, ndetse ishobora no kuboneka kuri telefone +250 784 485 635.
REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA HOLY NATION CHOIR BISE ‘IBYIZA’
