Imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba AFC/M23 imaze iminsi itatu ikomeje mu bice bya Masisi na Walikale, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Imirwano yatangiriye mu bice bitandukanye birimo Luola no ku musozi wa Tchad, mu gace ka Kisimba muri Teritwari ya Walikale, ndetse na Malemo, muri Bashali Mokoto muri Teritwari ya Masisi.
Ingabo za FARDC ziragerageza gusubirana ibirindiro bibiri by’ingenzi bivugwa ko bigenzurwa na AFC/M23, mu gihe impande zombi zikomeje guhangana.
Kugeza ubu, nta makuru yizewe aratangazwa ku mubare w’abapfuye cyangwa abakomeretse muri iyi mirwano.
