Igitero cya drone kuri Hotel yo muri Fizi cyateje urujijo

Igitero cyagabwe kuri ‘Hotel Mwalu’ iherereye muri Teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo, cyakomeje kuvugwa ku mbuga nkoranyambaga ariko nta ruhande ruracyemera ku mugaragaro.

Ni igitero abo ku ruhande rwa Leta ya Congo bashinja ko cyagabwe n’umutwe wa Twirwaneho ukorana na AFC/M23, naho ku rundi ruhande “rushyigikiye AFC/M23” rukavuga ko cyagabwe ku bantu bo mu ngabo za Congo n’iz’u Burundi bashaka kugaba ibitero mu Minembwe.

Umunyamakuru Byobe Malenga ukurikirana ibibera mu burasirazuba bwa Congo, avuga ko igitero cya drones kibasiye Fizi, cyamaganwe n’Ingabo za Congo zivuga ko cyagabwe ku abaturage b’abasivile.

Ku ruhande rw’ingabo za Congo ngo kiriya gitero cyakomerekeyemo abantu babiri, bajyanwa kwa muganga.

Drone yarashe ‘Hotel Mwalu’ mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu, tariki ya 19 Kanama 2026, amakuru atangwa n’abaturage bo muri ako gace avuga ko icyo gitero cyari kigamije kwibasira abayobozi bakuru mu ngabo za Congo bari bacumbitse muri iyo hoteli.

Iturika rikomeye ry’ibisasu ryakomerekeyemo abantu babiri bahise bijyanwa n’Umuryango wa Croix Rouge kwa muganga, hanangirika byinshi nk’uko amashusho abigaragaza.

Mu itangazo ryasohowe n’ingabo za Congo zo mu bikorwa bya gisirikare Sokola I (mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo), igisirikare cya Congo kivuga ko igitero cyabaye ahagana saa saba z’ijoro (01h00 a.m.), ubwo ibisasu bibiri byarashwe na drone, “Congo ivuga ko ari iz’u Rwanda”.

Igisirikare cya Congo cyamaganye icyo gitero “cyibasiye abaturage b’abasivile”, kivuga ko ari ukwica amategeko mpuzamahanga agenga imyitwarire mu bihe by’intambara, ndetse n’amasezerano y’i Washington yasinywe hagati ya Leta ya Congo n’u Rwanda.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa bya Sokola I, Col Michel Apoko Bangala, yavuze ko ingabo za Congo, FARDC zikomeje kurinda umutekano w’abaturage, kandi ko zizasubiza ibitero nka kiriya.

Ku rundi ruhande umwe mu bari mu misozi miremire y’ahabera imirwano muri Kivu y’Amajyepfo, yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko kiriya gitero cyari kigambiriye abayobozi b’ingabo z’u Burundi na Wazalendo bari bacumbitse muri iriya Hotel.

Amakuru atagenzuwe, cyangwa ngo avugwe na rumwe mu mpande zihanganye, uriya muntu yabwiye kiriya kinyamakuru ko bikekwa ko hari umusirikare ufite ipeti rya Colonel w’ingabo z’u Burundi igitero cyagizeho ingaruka.

Uriya waduhaye amakuru avuga ko kiriya gitero ari ubutumwa ku muntu wese waba ushaka kugaba ibitero kuri Minembwe, cyangwa ku gace ka Point Zero ubu kagenzurwa na MRDP-Twirwaneho na AFC/M23.

Yaba MRDP-Twirwaneho/AFC/M23 cyangwa ingabo za Congo cyangwa iz’u Burundi nta we uravuga amazina y’abagizweho ingaruka na kiriya gitero.