Amerika yashimye ihererekanywa ry’abantu 15 hagati ya RDC na AFC/M23, ivuga ko ari intambwe igana ku mahoro

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimye ihererekanywa ry’abantu 15 ryabaye hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na AFC/M23, ivuga ko ari intambwe ishobora gutanga imbaraga nshya mu rugendo rwo gushaka amahoro arambye mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Amerika, Donald Trump, ni we watangaje ko Washington yemeye iyi ntambwe, avuga ko yakozwe hashingiwe ku Masezerano ya Doha n’uburyo bwo guhererekanya imfungwa bwashyizweho n’impande zombi.

Mu butumwa yashyize kuri X, Boulos yavuze ko Amerika “yemera ihererekanywa rya mbere” ry’abantu 15 bari bafunzwe, hagati y’ubuyobozi bwa RDC na AFC/M23.

Abo bantu 15 bavuye i Beni ku mugoroba wo ku wa 6 Kanama 2026, banyuzwa ku butaka bwa Uganda, maze ku wa 7 Kanama bashyikirizwa AFC/M23 muri Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu ya Ruguru.

Ni ihererekanywa ryagizwemo uruhare na Komite Mpuzamahanga ya Croix-Rouge (ICRC), yabaye umuhuza utabogama hagati y’impande zombi.

Boulos yashimiye by’umwihariko ICRC uruhare yagize mu gutuma abo bantu bashyikirizwa uruhande rwabo mu mutekano, avuga ko Amerika “ishimira cyane uruhare rukomeye rwo guhuza ibikorwa” rw’uyu muryango.

Umujyanama wa Trump yavuze ko iki gikorwa ari ikimenyetso cy’uko hari “umuvuduko ugenda wiyongera” ugana ku mahoro arambye no kongera kubaka icyizere mu baturage bagizweho ingaruka n’intambara yo mu burasirazuba bwa RDC.

Yashimiye kandi Qatar ku ruhare ikomeje kugira mu gukorana na ICRC muri gahunda yo guhererekanya imfungwa, asaba impande zombi gukomeza uwo muvuduko no gushyira mu bikorwa byuzuye ibyo zumvikanyeho.

Iri hererekanywa ry’abantu 15 rije nyuma y’amezi menshi gahunda yo guhererekanya imfungwa yari itarashyirwa mu bikorwa neza, nubwo yari mu ngingo z’ingenzi z’amasezerano ya Doha.

Guverinoma ya RDC mu itangazo yasohoye yavuze ko irekurwa ry’aba bantu 15 ari igikorwa cyo gushyira mu bikorwa ibyo yiyemereje muri gahunda ya Doha, inashimira ICRC na Uganda ku ruhare bagize muri icyo gikorwa.

Amerika ivuga ko intambwe yatewe ishobora gufasha impande zombi gukomeza kubaka icyizere no gutera imbere mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano agamije guhagarika imirwano no kugeza RDC ku mahoro arambye.