Restaurant yitwa Class Soiree Steakhouse iherereye mu Mujyi wa Hollywood, muri Leta ya Florida, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangije gahunda idasanzwe yo kwakira abakiliya bifuza gusangira bambaye ubusa, mu rwego rwo kubaha ubwisanzure bwihariye igihe basohotse.
Ubuyobozi bw’iyi restaurant izwiho gutegura inyama, bwatangaje ko iki gikorwa kizajya kiba ku wa Mbere wa buri kwezi.
Umuyobozi wayo, Maurad Ali, yavuze ko iyi gahunda yakiriwe neza n’abaturage bo muri ako gace, aho ku munsi wa mbere wayo yakiriwe n’abakiliya bagera kuri 20.
Ushaka kwitabira iri joro asabwa kwishyura Amayero 216 niba ari umugabo, Amayero 130 niba ari umugore, mu gihe abashakanye bo bishyura Amayero 260 ku giciro cyihariye.
Ubuyobozi bwavuze kandi ko abakozi bahawe amahugurwa abafasha kwakira neza abitabira iki gikorwa no gutuma bumva bisanzuye kandi batekanye.
Tashaeba Hart, ushinzwe kwakira abakiliya muri iyi restaurant, yavuze ko intego nyamukuru ari ugutanga serivisi nziza no gutuma buri wese witabiriye yumva afite umutekano n’icyizere.
Mbere yo kujya ku meza, abakiliya babanza kujya ahantu hihariye ho kwiyamburira, mu gihe abakozi n’abatetsi bakomeza kwambara imyenda nk’uko bisanzwe mu kazi kabo.
Televiziyo Local 10 yatangaje ko yaganiriye n’inzego z’ibanze, zemeza ko iyi gahunda ikorwa hubahirijwe amategeko. Byongeye kandi, ubuyobozi bwa restaurant bwashyize ibirahure byijimye ku madirishya yayo kugira ngo burinde ubuzima bwite bw’abakiliya no kubabuza kugaragarira abari hanze.
