The Ben agarukanye ibitaramo muri Canada nyuma y’intsinzi ya Summer Country Tour

Umuhanzi nyarwanda Mugisha Benjamin, wamamaye nka The Ben, yatangaje ko agiye kongera gukora ibitaramo bizenguruka igihugu cya Canada, nyuma y’igihe gito asoje neza ibitaramo bya Summer Country Tour yakoranye na Bruce Melodie.

Nubwo ataratangaza amatariki n’imijyi ibi bitaramo bizaberamo, yasabye abakunzi b’umuziki nyarwanda batuye muri Canada kwitegura kuko agiye kubasanga.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, The Ben yagize ati: “Canada Tour ni vuba.”

Si ubwa mbere The Ben agiye gutaramira muri Canada, kuko amaze imyaka myinshi ahakorera ibitaramo. Mu mwaka wa 2017 yitabiriye igitaramo cyo kwizihiza Umunsi wo Kwibohora cyabereye i Ottawa, cyari cyateguwe n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Muri Nzeri 2022 yongeye gutaramira mu mijyi ya Edmonton na Ottawa ari kumwe na Nel Ngabo.

Muri Gashyantare 2025 na bwo yakoreye ibitaramo bine bikomeye mu mijyi ya Montreal, Ottawa, Toronto na Edmonton.

The Ben agiye gusubira muri Canada nyuma y’uko mu kwezi gushize we na Bruce Melodie basoje ibitaramo bizenguruka u Rwanda bya Summer Country Tour, byitabiriwe n’abafana benshi.

Ibi bitaramo byaje bikurikira igitaramo cya New Year Groove, cyabaye ku wa 1 Mutarama 2026, cyahuriyemo The Ben na Bruce Melodie.