Gakenke yugarijwe n’imirwano: FARDC na Twirwaneho bikomeje guhanganira Lundu

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, imirwano ikaze yongeye kubura mu bice bitandukanye bya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho ihuriro ry’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), rifatanyije n’ingabo z’u Burundi, umutwe wa Wazalendo ndetse na FDLR, rihanganye n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho urwanirira abatuye ibyo bice bya Minembwe.

Amakuru ava mu duce twibasiwe avuga ko ibitero by’indege zitagira abapilote (drones) byatangiye ahagana saa tatu z’ijoro, bikomeza kugeza mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri. Ibyo bitero byibasiye cyane uduce twa Lundu, Bidegu, Kalongi, Gakenke n’utundi duce twegereye Centre ya Minembwe.

Abaturage bavuga ko urusaku rw’amasasu n’ibiturika rwumvikanye ijoro ryose, bituma benshi bahunga bajya gushaka aho bikinga.

Mu gitondo, imirwano yongeye gufata intera nshya, aho impande zombi zahanganiye ku nkengero zitandukanye za Lundu na Gakenke.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko FARDC n’imitwe iyifasha bagaragaye mu duce twa Lundu kwa Gakina, mu gihe MRDP-Twirwaneho yo iri mu duce twa Lundu kwa Murondanyi ndetse no mu tundi duce dutandukanye tw’ako gace.

Hari n’andi makuru ahamya ko Twirwaneho igenzura uduce twinshi twa Lundu.

Lundu ni agace kanini gaherereye mu nkengero za Centre ya Minembwe, muri Teritwari ya Mwenga, kakaba kamwe mu duce dufite akamaro gakomeye mu bijyanye n’imiterere y’umutekano muri ako karere.

Ku rundi ruhande, mu gace ka Gakenke, imirwano ikomeye yakomeje hagati ya Twirwaneho na FARDC ifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’abarwanyi ba FDLR. Amakuru avuga ko imirwano yegereye ibice biri hafi y’ibitaro bya Gakenke, aho impande zombi zigerageza kugenzura inzira z’ingenzi z’aho hantu.

Mu tundi duce dutandukanye, bivugwa ko MRDP-Twirwaneho ikomeje ibikorwa byayo bya gisirikare mu rwego rwo gukomeza igitutu ku mpande ziyirwanya.

Nubwo amakuru aturuka muri ako karere akomeje kugorana kuyemeza mu buryo bwuzuye kubera imiterere y’umutekano, abaturage bavuga ko hari benshi bamaze kwimuka bava mu byabo, abandi bakihisha mu bihuru no mu misozi iri hafi kugira ngo birinde ingaruka z’iyi mirwano.

Iyi mirwano ije ikurikira indi yagiye igaragara muri iyi minsi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho imitwe yitwaje intwaro ikorana n’ingabo za leta yakomeje ibitero mu duce dutandukanye, cyane cyane mu misozi miremire y’i Mulenge, muri za teritwari za Uvira, Fizi na Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kugeza ubu, nta ruhande na rumwe ruratangaza raporo yemewe ku mubare w’ababa bahitanywe cyangwa abakomeretse muri iyi mirwano iheruka, mu gihe imirwano igikomeje mu duce dutandukanye twa Minembwe.