Ibisasu n’indege byahemukiye abaturage ba Fizi, FARDC ishyira AFC/M23 mu majwi

 

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko gikomeje guhangayikishwa n’ibitero kivuga ko bikorwa n’umutwe wa AFC/M23 mu misozi ya Minembwe, muri Teritwari ya Fizi, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 20 Gicurasi 2026, FARDC yavuze ko mu gitondo cya kare cyo ku wa Kabiri, uduce twa Kalingi na Mikenge twagabweho ibitero byinshi by’indege zitagira abapilote.

Iki gisirikare kivuga ko ibitaro bikuru bya Mikenge byibasiwe nkana muri ibyo bitero, bikarangira bisenyutse burundu.

FARDC yavuze kandi ko abantu benshi bahasize ubuzima, barimo abasivili ndetse n’abakozi b’ibyo bitaro, ibintu yavuze ko binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.

Mu itangazo ryayo, FARDC yashinje AFC/M23 kuba inyuma y’ibi bitero ndetse ishinja u Rwanda kugira uruhare muri ibyo bikorwa.

Iki gisirikare cyavuze ko ayo makuru cyayahaye abunzi n’abafatanyabikorwa bari gukurikirana ibiganiro by’amahoro biri kubera i Washington no i Doha, nk’uko byatangajwe n’urubuga mediacongo.net.

FARDC kandi yavuze ko ifite uburenganzira bwo kwirwanaho no kurinda abaturage b’abasivili ndetse n’ubusugire bwa Congo.

Ibyatangajwe na FARDC bije mu gihe na AFC/M23 imaze iminsi ishinja Igisirikare cya Congo n’abo bafatanya kugaba ibitero ku baturage bo mu bice bitandukanye bya Minembwe.

Mu itangazo AFC/M23 yashyize hanze kuri uyu wa Kane, yavuze ko kuva saa mbiri z’ijoro zo ku wa Gatatu kugeza saa kumi n’imwe na mirongo ine n’itanu zo mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Gicurasi 2026, ingabo za Leta ya Kinshasa zagabye ibitero bikomeye ku baturage batuye mu duce twa Gakenke, Kalingi, Kalonge na Bidegu.

AFC/M23 yavuze ko ibyo bitero byakoreshejwemo indege zitagira abapilote zo mu bwoko bwa KT-6 ndetse na drones za kamikaze, ishinja FARDC kugaba ibikorwa byahitanye abasivili benshi.