NIRDA yibutse abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

 

Ikigo Gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere mu by’inganda NIRDA cyahoze ari IRST kuri uyu wa 15 Gicurasi 2026, cyibutse abahoze ari abakozi bacyo n’abandi batutsi bacyiciwemo mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga muri Mata 1994.

Ni mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, wabereye mu karere ka Huye aho iki kigo cya NIRDA gikorera. Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye, abarokotse Jenoside, imiryango ihagarariye abiciwe muri iki kigo n’abandi.

Ni umuhango  watangijwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse no guha icyubahiro abiciwe ahahoze Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Ikoranabuhanga (IRST), cyari gifite uruhare rukomeye mu bijyanye n’ubumenyi n’ubushakashatsi mu Rwanda.

Umubyeyi Nyirakariza Assumpta yatanze ubuhamya bw’uko yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, agaruka ku mateka y’uko ikigo IRST cyari kimeze dore ko ubwo Abatutsi bahigwaga umuryango we wari utuye hafi y’iki kigo.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, uyu mubyeyi yari afite imyaka 17,yavuze ku rugendo rutoroshye yanyuzemo kuko yihishaga mu ishyamba rikikije iki kigo bitaga irya IRST mu gihe abaturanyi bari banze kubahisha ngo nabo baticwa.

Ati “Nibwo natangiranye n’ishyamba rya IRST niko twaryitaga. Iryo shyamba narirayemo iminsi itatu”.

Nubwo rwari urugendo rutamworoheye, ashimira inkotanyi zahagaritse Jenoside kuko zabahaye ubuzima dore ko yanasubiye mu ishuri ndetse yiga na kaminuza mu gihe yari yaracikirije amashuri afite imyaka 15.

Ati “Inkotanyi zaje kuza tubona tubonye ubuzima, turongera turahora tugira ikizere cyo kubaho. Naje kwiga mbona ubuzima, nshakana n’inkotanyi. Numvaga nta kindi gihembo natanga, mbyaye gatanu. Umwana wanjye mukuru nawe ni inkotanyi. Intego yanjye ni iyo kubaka igihugu”.

Mu butumwa yatanze, umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu KAMANA André yibukije abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Ubundi iyo uyipfobeje uri umuntu mukuru ugaha n’umwana agakurira muri ayo mateka, uba umuroga aho kugira ngo umwigishe ibizamugirira akamaro ahubwo ukamwigisha ibishobora kumusenya we ubwe n’ibishobora gusenya igihugu”.“Inama tubagira ni ukubireka kuko igihe babihamijwe n’amategeko bagomba kubihanirwa kuko jenoside ubwayo ni icyaha kidasaza”.

Dr. Christian Sekomo, umuyobozi mukuru wa NIRDA yavuze ko iki Kigo mu rwego rwo kwita ku barokotse jenoside, gikomeje guhuza ubushobozi kigafasha abarokotse bahoze muri IRST bageze mu za bukuru n’abakomoka ku bakozi bacyo bishwe.

Yavuze ati”Ubu ngubu twafashije abadamu barokotse Jenoside bari basanzwe ari abakozi bacu ariko ubu bagiye mu zabukuru. Nk’ikigo twashatse ubushobozi turabubakira ndetse tububakira n’izindi zatuma bashobora kubona amafaranga yabaherekeza mu za bukuru”.

Izi nzu ebyiri zatashywe kuwa 14 Gicurasi zikaba zaratwaye asaga miliyoni 55. Abana batatu bafashijwe na NIRDA, barimo uwashinze salon yatwaye arenze miliyoni eshatu.

Buri mwaka NIRDA yiyemeje kwishyurira mituweli abagera kuri 300 batishoboye. Muri uyu mwaka nabwo ku bufatanye n’akarere ka Huye bazishyura amafaranga agera kuri miliyoni n’igice.

Abafashijwe ni abakecuru babiri bubakiwe inzu zuzuye zitwaye asaga miliyoni 55. Si aba babyeyi gusa kuko hari n’urubyiruko bafashije mu mishinga itandukanye nk’uko abisobanura.

NIRDA mu butumwa itanga harimo gukorera hamwe no kutihanganira uwo ari we wese wagaragaza ingengabitekerezo ya jenoside.Buri mwaka tariki 15 Gicurasi, NIRDA yibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bahiciwe. Kugeza ubu abamenyekanye ni abagera kuri 23 mu gihe ubushakashatsi bugikomeje kugira ngo habe hamenyekana n’abandi bahiciwe.