Drone ya FARDC yongeye guteza ibyago i Masisi, abaturage basigara mu gahinda gakomeye

 

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2026, abaturage bo mu gace ka Mushaki muri Teritwari ya Masisi bongeye kugirwaho ingaruka n’igitero cya drone cyagabwe n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), gihitana bamwe mu baturage mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Amakuru ava muri ako gace avuga ko iki gitero cyabaye ahagana saa kumi z’igicamunsi, aho ibisasu byinshi byaguye mu bice bituwe cyane, bikurikirwa n’akaduruvayo n’ubwoba bukomeye mu baturage.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yavuze ko drone za FARDC zarashe ibisasu byinshi mu mujyi wa Mushaki no mu nkengero zawo, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku basivili.

Yagize ati: “Ubu nonaha, za drone z’intambara z’ubutegetsi bwa Kinshasa ziri guta ibisasu mu bice bituwe cyane bya Mushaki no mu nkengero zayo, muri Teritwari ya Masisi, bituma habaho ubwicanyi bukomeye mu baturage b’abasivili.”

Yakomeje avuga ko amahanga adakwiye gukomeza kurebera aya mahano, mu gihe abaturage bakomeje kugwa mu bitero bikorwa umunsi ku wundi.

Ati: “Nta muntu n’umwe ukwiye guceceka imbere y’ibi bitero bigenda byica umunsi ku wundi imiryango yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Amashusho yashyizwe hanze na AFC/M23 agaragaza abaturage bakomerekejwe n’ibi bitero bari kwitabwaho n’abaganga, mu gihe abandi bagaragaye bafite ubwoba bwinshi nyuma y’icyo gitero.

Mu minsi ishize, FARDC yakajije ibitero bya drone mu bice bitandukanye bigenzurwa na AFC/M23, ibintu bikomeje gushyira abaturage mu kaga ndetse bigateza ihunga ry’abasivili.

Muri iki cyumweru kandi, izi ngabo zagabye ibitero mu duce twa Kalehe muri Kivu y’Amajyepfo, aho abaturage bamwe barakomereka abandi bahunga ingo zabo.

Ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, FARDC yari yanagabye ibindi bitero mu duce twa Kalenga muri Masisi ndetse no muri Muja, ho muri Teritwari ya Nyiragongo.