Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kinshasa yanyomoje amakuru yari amaze gukwirakwira avuga ko Washington yateye inkunga ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu mushinga wo gushinga ingabo zidasanzwe zo kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ku wa 27 Mata 2026, ni bwo hatangajwe gahunda nshya yo gushinga ikigo cyiswe Mining Guards, kizaba gifite inshingano zo kurinda ibirombe by’amabuye y’agaciro biri hirya no hino muri RDC.
Aya makuru yatangajwe na Rafael Kabengele, uyobora Ubugenzuzi Bukuru bw’Amabuye y’Agaciro (IGM), wavuze ko uwo mushinga ari igitekerezo cya Perezida Félix Tshisekedi kigamije kongera umutekano no gucunga neza umutungo kamere w’igihugu.
Kabengele yasobanuye ko uwo mutwe uzaba ugizwe n’abakozi bagera ku 20,000, ndetse ko uzatwara miliyoni 100 z’amadolari ya Amerika.
Yanavuze ko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa binyuze mu cyo yise ubufatanye bw’ingenzi hagati ya RDC, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Emira Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Gusa nyuma y’umunsi umwe, Ambasade ya Amerika muri RDC yahise isohora itangazo rinyomoza ayo makuru, ivuga ko nta nkunga Amerika iri gutanga ku mutwe uwo ari wo wose w’abarinzi cyangwa abagenzura ibirombe muri iki gihugu.
Iyo ambasade yagize iti: “Muri iki gihe, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntitera inkunga umutwe uwo ari wo wose ushinzwe kurinda cyangwa kugenzura ibirombe muri RDC.”
Yakomeje ivuga ko ubufatanye hagati ya Amerika na RDC bushingiye ku guteza imbere ubukungu, amahoro n’iterambere rirambye binyuze mu masezerano asanzwe hagati y’impande zombi.
Amerika yagaragaje ko yifuza kubona RDC itera imbere binyuze mu ishoramari rifitiye abaturage akamaro, aho gukoresha inzego z’umutekano mu gucunga umutungo kamere.
Indi nkuru bifitanye isano :RDC yashyizeho Ingabo zidasanzwe zo kurinda amabuye y’agaciro, Miliyoni 100$ zashowemo Abanye-Congo bagwa mu kantu
