Kera kabaye, Lieutenant Général Sikatenda Shabani wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyinguwe nyuma y’umwaka urenga yari amaze yitabye Imana.
Ku wa 22 Mata ni bwo uyu musirikare mukuru yashyinguwe mu gace yakomokagamo ka Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Icyakora, mu gihe benshi bari biteze ko yahabwa icyubahiro cya gisirikare nk’umuntu wabaye ku rwego rwo hejuru mu gisirikare cya RDC, si ko byagenze. Sikatenda yashyinguwe nk’umusivile usanzwe, ibintu byakuruye impaka n’ibibazo byinshi mu banye-Congo.
Sikatenda wari ufite imyaka 83 y’amavuko, ni umwe mu basirikare bakomeye babaye mu mutwe wa AFDL wari uyobowe na Laurent-Désiré Kabila, warwanyije ubutegetsi bwa Mobutu Sese Seko.
Muri urwo rugamba, umutwe wa AFDL wagowe no kwambuka umujyi wa Kalemie mu ntara ya Tanganyika kubera abarwanyi b’Ababembe bari babimye inzira. Gen Sikatenda, wari Umubembe, ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu mishyikirano yatumye uwo mutwe uhabwa inzira ukomereza urugendo i Kinshasa.
Laurent Kabila amaze gufata ubutegetsi, Lt Gen Sikatenda yagizwe umuyobozi w’urwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwitwaga DEMIAP, umwanya yagumyeho kugeza mu 1998 ubwo havukaga umutwe wa RCD-Goma.
Kuva mu 2003 kugeza mu 2009, yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC mu gihe cy’ubutegetsi bw’inzibacyuho bwa Joseph Kabila ndetse na nyuma y’amatora ya mbere y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu 2006.
Mu mwaka ushize, Joseph Kabila ubwo yari mu mujyi wa Goma, yashinje ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi kuba inyuma y’urupfu rwa Sikatenda Shabani.
Yagize ati: “Yatawe muri yombi, afungwa kuva mu Ugushyingo 2023 nta rubanza, kugeza ubwo apfuye azira gufatwa nabi. Ni umwe mu nzirakarengane nyinshi zahowe kudahuza ibitekerezo n’ubutegetsi bw’igitugu.”
Kabila yavuze kandi ko yashenguwe cyane n’urupfu rwa Sikatenda, ashimangira ko yari umwe mu bantu bamubaye hafi nyuma y’urupfu rwa se, Laurent-Désiré Kabila.
