U Bubiligi bwahakanye ibyo guha u Burundi intwaro zo gutera u Rwanda

 

Minisitiri w’Intebe Wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prévot, yahakanye amakuru amaze iminsi acaracara avuga ko igihugu cye kiri guha u Burundi intwaro zo kwifashisha mu mugambi wo gutera u Rwanda.

Abinyujije ku rubuga rwa X, Prévot yasubizaga umwe mu barukoresha wari wamubajije niba koko u Bubiligi n’u Burundi bifitanye umugambi wo gutera u Rwanda, ashimangira ko ayo makuru ari ibinyoma bidafite ishingiro.

Yagize ati: “Ibi birego ni ibinyoma kandi nta shingiro bifite na rito. Nta na rimwe habayeho kohereza intwaro zivuye mu Bubiligi zijya mu Burundi.”

Yakomeje avuga ko atari ubwa mbere amakuru nk’ayo agaragaye, asobanura ko akenshi aba agamije guteza umwuka mubi hagati y’ibihugu cyangwa guhungabanya ibiganiro by’amahoro biri gukorwa mu karere.

Yagize ati: “Ikibabaje ni uko ubu bwoko bw’amakuru y’ibinyoma atari ubwa mbere bugaragara. Akenshi aba agamije kwenyegeza umwuka mubi hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda cyangwa no mu karere muri rusange, ndetse no kubangamira imbaraga ziri gushyirwa mu biganiro byo gushaka amahoro. Ni yo mpamvu nsaba buri wese kutagwa muri uwo mutego.”

Prévot yongeye gushimangira ko ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kidashobora gukemurwa n’intambara, ahubwo ko igisubizo kirambye kiri mu nzira ya politiki n’ibiganiro.

Ibi yabivuze mu gihe hari amakuru yatangajwe n’itangazamakuru amwe n’amwe avuga ko u Bubiligi bumaze igihe bugenera u Burundi intwaro zirimo drone n’imbunda zitandukanye, ndetse ko hari n’ingabo zaba zitegurwa mu mugambi wo gutera u Rwanda.

Aya makuru ariko ubuyobozi bw’u Bubiligi bwahise buyahakana bwivuye inyuma, buvuga ko nta kuri kurimo.