Burundi: Amagambo ya Ndayishimiye kuri ‘Imbwa Itukura’ Yatunguye benshi, na yo ihita imusubiza,Abarundi benshi bifashe ku munwa

 

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatunguye benshi nyuma yo kuvuga amagambo akomeye ku Murundi wiyise ‘Imbwa Itukura’, umaze igihe azwi ku mbuga nkoranyambaga kubera gutangaza amakuru ajyanye n’ubutegetsi bw’i Burundi.

Uyu ukoresha urubuga rwa X amaze imyaka ibiri atangaza amakuru menshi akurikirwa n’abatari bake, aho bamwe bavuga ko akenshi ibyo ateguza birangira bibaye. Ibyo byatumye benshi bamufata nk’umuntu ushobora kuba afite amakuru ava imbere mu nzego z’ubutegetsi cyangwa mu ishyaka riri ku butegetsi.

Tariki ya 18 Mata 2026, ‘Imbwa Itukura’ yatangaje ko ishyaka CNDD-FDD riri gutegura inama nkuru iteganyijwe ku wa 26 Mata 2026, ishobora gufatirwamo umwanzuro wo gushyigikira Ndayishimiye nk’umukandida uzarihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu.

Yongeye no kuvuga ko hari umugambi wo guhindura igihe amatora y’Umukuru w’Igihugu abera, akava muri Gicurasi nk’uko byari bisanzwe, akazashyirwa muri Mutarama cyangwa Gashyantare.

Ku wa 22 Mata 2026, ubwo Perezida Ndayishimiye yatangizaga ibikorwa byo gusobanurira abaturage gahunda y’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe mu 2027, muri Stade Ingoma iri mu Ntara ya Gitega, yagarutse kuri uwo muntu mu magambo atunguranye.

Yagize ati: “Hariho Umurundi wiyise imbwa. Iyo mbwa yihaye n’ibara ngo iratukura. Yabaye acyumva ko hagiye gutegurwa amatora, urumva ni imbwa nyine. Umuntu urinze yiyita imbwa, akiha n’ibara, aba ari imbwa, nta wamukurikira.”

Perezida Ndayishimiye yahakanye amakuru yavugwaga yo guhindura igihe amatora azabera, avuga ko agamije guhahamura Abarundi no kubashyira mu rujijo.

Ntibyatinze, ‘Imbwa Itukura’ yahise isubiza Perezida Ndayishimiye, imushimira ko yafashe umwanya akayivugaho, ariko inavuga ko ibyo itangaza iba ibizi neza.

Yagize ati: “Ndakwibutsa ko ibyo mvuga uba wabivuze twicaranye. N’ayo matariki uyahinduye kuko mbivuze.”

Uyu Murundi yakomeje avuga ko hari inama ya CNDD-FDD iteganyijwe kandi ishobora kuganirirwamo ibijyanye no kongera gushyigikira Ndayishimiye, anemeza ko mu minsi iri imbere azashyira hanze andi makuru ku mugambi wo kumugumisha ku butegetsi.

Aya magambo y’impande zombi yakomeje guteza impaka nyinshi mu Burundi no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bibaza uwo ‘Imbwa Itukura’ ari we n’aho akura amakuru atangaza.