Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangaje ubusabe bwo gukuraho icyizere no kuvana ku buyobozi Guverineri Jean Jacques Purusi, bamushinja kutubahiriza inshingano ze no kunanirwa kuyobora intara iri mu bibazo bikomeye by’umutekano.
Abo badepite bavuga ko Purusi akwiye gukurwa ku butegetsi kubera ibyo bise imiyoborere mibi, kunyereza umutungo wa Leta, ndetse no gufata imyanzuro bavuga ko yahaye amahirwe umutwe wa AFC/M23 ukomeje kurwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Kugeza ubu, Jean Jacques Purusi ntaragira icyo atangaza kuri ibyo birego bishyirwa kuri we. Mu bihe byashize, Purusi yumvikanye kenshi anenga ndetse yamagana umutwe wa M23.
Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Congo bivuga ko inyandiko isaba ko akurwaho icyizere yashyizweho umukono n’abadepite 19, bayobowe na Jean Kalume Bahige, uhagarariye Teritwari ya Mwenga.
Iyi ntara ya Kivu y’Epfo imaze igihe irimo ibibazo by’intambara hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa AFC/M23, wamaze gufata bimwe mu bice by’iyi ntara harimo n’umujyi wa Bukavu wahoze ari umurwa mukuru wayo. Kuri ubu, ubuyobozi bwa Leta bwimukiye mu mujyi wa Uvira.
Nubwo igice kinini cy’intara kigifitwe na Leta, teritwari za Kalehe, Kabare, ikirwa cya Idjwi hamwe n’ibice bya Walungu biri mu maboko ya AFC/M23.
Mu majyepfo y’iyi ntara, ahari teritwari ya Fizi, ahantu nka Minembwe na Mikenke hakomeje kuba isibaniro ry’imirwano ikomeye ndetse n’ibitero bya drones, aho ingabo za Leta zigerageza kwisubiza agace ka Minembwe kagenzurwa n’abarwanyi ba Twirwaneho bakorana na AFC/M23.
Ibi bibaye mu gihe ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje gushyirwaho igitutu n’abaturage n’abanyapolitiki basaba ibisubizo ku mutekano muke n’imicungire mibi y’umutungo wa Leta mu bice biri mu ntambara.
