Kuri uyu wa 22 Mata 2026 mu gace ka Minembwe Centre kongeye kubamo umwuka mubi w’intambara nyuma y’ibitero bikomeye bivugwa ko byagabwe n’ingabo zifatanyije n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Mata 2026 saa kumi n’ebyiri n’iminota itanu z’umugoroba (18h05), ibyo bitero byibasiye agace gatuwe cyane ka Minembwe Centre.
Yavuze ko hifashishijwe drones z’intambara zo mu bwoko bwa kamikaze ndetse n’izo mu bwoko bwa KT-6, ibintu byateye ubwoba bukomeye mu baturage bari batuye muri ako gace.
Amakuru akomeza avuga ko ibyo bitero byangije imitungo y’abaturage b’inzirakarengane, bamwe bagasiga ibyabo bahunga bashaka ubuhungiro.
Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Kinshasa ntiburagira icyo butangaza kuri ayo makuru yatangajwe na M23.
Agace ka Minembwe kamaze igihe karangwa n’umutekano muke, aho imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta bakomeje guhangana, bikagira ingaruka zikomeye ku baturage.
Ibi bibaye mu gihe impande zombi ziherutse guhurira mu biganiro byabereye mu Busuwisi, ibiganiro byari bigamije gushaka inzira y’amahoro no guhagarika imirwano imaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
