Imirwano ikomeje guhuza abarwanyi ba AFC/M23,n’ Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) hamwe n’imitwe ya Wazalendo, ikomeje guteza ibibazo bikomeye by’umutekano muri teritwari ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Aya makimbirane amaze guteza impunzi nyinshi, aho abaturage bo mu midugudu itandukanye bakomeje guta ingo zabo bahunga amasasu n’urugomo rw’intambara.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko kuva ku wa 27 Werurwe 2026, nibura imidugudu irindwi yo mu gice cya Katoyi yamaze gusigara nta baturage bayituyemo, nyuma y’uko benshi bahunze ku bw’umutekano muke.
Iyo midugudu irimo Bitoyi, Bukumbi, Mutindi, Kirambo, Bunyabaiti, Kashindi na Bulinda. Ubu hafi ya yose isigaye ari amatongo nyuma y’uko abaturage bayivuyemo mu buryo bwihuse.
Abenshi mu bahunze berekeje muri teritwari ya Walikale, cyane cyane mu duce twa Waloa Uroba na Waloa Loanda, aho bageze babayeho mu buzima bukomeye kandi butagira ibyangombwa bihagije.
Hari abacumbikiwe mu mashuri no mu nsengero, mu gihe abandi bahisemo guhungira mu mashyamba, aho babayeho nta bufasha bw’ibanze bafite.
Abagize sosiyete sivile bavuga ko ikibazo cy’ibiribwa gikomeje gufata indi ntera, ubuvuzi bukaba buke cyane, ndetse n’aho abantu bakinga umusaya hakaba hadahagije.
Abana bato, abagore, abasaza n’abarwayi ni bo bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye kurusha abandi.
Hagati ya tariki ya 9 na 10 Mata 2026, hongeye kuboneka indi miryango myinshi ihunga, nyuma y’imirwano yabereye i Tushunguti. Hari kandi abaturage baturutse mu duce twa Ufamandu ya mbere muri Kivu y’Amajyaruguru na Ziralo muri Kivu y’Amajyepfo, nabo bahungiye i Waloa Loanda.
Ibi byatumye umubare w’abimukira urushaho kwiyongera, bishyira umutwaro ukomeye ku miryango n’abaturage basanzwe batuye muri ibyo bice.
Mu rwego rwo gushakira umuti iki kibazo, sosiyete sivile yasabye Leta n’imiryango itanga ubutabazi gutabara byihutirwa aba baturage, no gushyira imbaraga mu kurinda abasivile bakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Congo.
