Kinshasa: Abaturage batwitse imodoka ya FARDC ihinduka umuyonga nyuma y’uko umusirikare yishe umumotari

 

Imvururu zikomeye zadutse mu gace ka Makala mu Mujyi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’aho umusirikare wa FARDC arashe abantu babiri bari kuri moto, umwe agahita ahasiga ubuzima.

 

 

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko uwo musirikare yari mu kazi , ubwo yarasaga abo bamotari. Umwe yahise apfira aho, mu gihe undi yakomeretse bikomeye mu mutwe, ahita ajyanwa kwa muganga mu bitaro bya Kimbuta biherereye muri komini ya Ngiri-Ngiri.

Nyuma y’icyo gikorwa cyateje uburakari bwinshi, abandi bamotari n’abaturage bo muri ako gace bahise baterana ari benshi, bafunga umuhanda wa Elengesa hagati ya avenue Mbumbu na By-pass.

Urujya n’uruza rwahise ruhagarara, abaturage batwika amapine mu muhanda ndetse banatwika imodoka ya FARDC yari iri hafi aho, ihinduka umuyonga.

Polisi yagerageje gutabara no guhosha iyo myigaragambyo ariko biranga. Umusirikare ushinjwa kurasa abo bamotari bivugwa ko yahise atoroka.