Minisitiri w’Itangazamakuru mu Burundi yasanzwe yapfuye, haracyari urujijo ku cyamwishe

 

Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho w’u Burundi, Gabby Bugaga, yasanzwe yapfuye kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mata 2026, ibintu byatunguye benshi ndetse bigateza urujijo ku cyaba cyahitanye umwe mu bayobozi bakomeye muri icyo gihugu.

Amakuru aturuka i Burundi avuga ko umurambo wa Bugaga wabonetse mu modoka ye mu gace ka Rubirizi, gaherereye mu nkengero z’umujyi wa Bujumbura.

Kugeza ubu, icyateye urupfu rwe ntikiramenyekana. Hari amakuru amwe avuga ko ashobora kuba yazize impanuka, gusa nta rwego rwa Leta y’u Burundi ruragira icyo rutangaza ku mugaragaro ku byabaye.

Urupfu rwa Bugaga rwateje agahinda n’impaka mu gihugu, cyane ko yari amaze igihe gito ahawe inshingano zo kuyobora Minisiteri y’Itangazamakuru n’Itumanaho.

Gabby Bugaga yari azwi kandi nk’umuntu wanyuze mu mwuga w’itangazamakuru mbere yo kujya muri politiki. Muri Kanama 2025, Perezida Évariste Ndayishimiye ni bwo yari yamugize Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho.

Abaturage n’abakurikiranira hafi politiki y’u Burundi bakomeje gutegereza ibisobanuro birambuye ku rupfu rwe, rwateye benshi urujijo.