U Bubiligi bwatinye ubwiyongere bw’Abanye-Congo basaba ubuhungiro, hafatwa ingamba zikakaye

 

Minisitiri ushinzwe impunzi n’abimukira mu Bubiligi, Anneleen Van Bossuyt, yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe n’ubwiyongere bukomeje kugaragara bw’Abanye-Congo basaba ubuhungiro, avuga ko uwo mubare uri kuzamuka ku muvuduko udasanzwe kandi uteye impungenge.

Yabitangaje tariki ya 13 Mata 2026, ubwo yatangizaga uruzinduko rw’akazi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), rugamije kuganira n’ubuyobozi bw’iki gihugu ku mpamvu z’iri zamuka no gushakira hamwe ibisubizo birambye.

Mu byo yagarutseho, yavuze ko mu myaka mike ishize umubare w’Abanye-Congo basaba ubuhungiro mu Bubiligi wazamutse cyane. Mu mwaka wa 2023 bari 1,250, mu 2025 bagera kuri 2,500, naho mu mezi atatu ya mbere ya 2026 honyine abarenga 450 bari bamaze gutanga ubusabe.

Yagize ati: “Uyu mubare uri gutumbagira ku buryo buteye impungenge. Ni benshi cyane ugereranyije n’ubushobozi bwo kwakira no gusuzuma dosiye zabo.”

Minisitiri Van Bossuyt yanagaragaje ko ikindi kibazo gikomeye ari uko benshi muri abo basaba ubuhungiro bavuga ko baturuka i Kinshasa, umurwa mukuru wa RDC, ahatabarizwa intambara nk’ikorwa mu bice by’uburasirazuba bw’icyo gihugu bikunze kurangwa n’umutekano muke.

Yasobanuye ko ibi bituma hari gushidikanya ku kuri kw’impamvu bamwe batanga, kuko ubuhungiro busanzwe butangwa hashingiwe ku mpamvu zifatika zirimo guhunga intambara, ihohoterwa cyangwa itotezwa rikomeye.

Ati: “Iyo umuntu aturutse ahantu hafite umutekano, bigorana kwemeza ko akeneye ubuhungiro hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.”

Uyu muyobozi yanatanze umuburo ukomeye ku bashobora gukoresha amakuru atari yo mu gusaba ubuhungiro, avuga ko hafashwe ingamba zikomeye zirimo gufungwa, kwirukanwa ku butaka bw’u Bubiligi ndetse no kubuzwa uburenganzira bumwe na bumwe.

Yagize ati: “Abatanga amakuru y’ibinyoma bagamije kubona ubuhungiro bashobora guhura n’ingaruka zikomeye zirimo gufatwa n’inzego z’umutekano no gusubizwa iwabo.”

Nubwo hari impaka ku mpamvu zitangwa n’abasaba ubuhungiro, impuguke mu by’abimukira zigaragaza ko hari impamvu nyinshi zituma Abanye-Congo benshi bifuza kujya i Burayi.

Muri zo harimo ibibazo by’ubukungu, ubushomeri bukabije, imiyoborere idahagaze neza, ndetse n’umutekano muke ukomeje kuvugwa mu bice bimwe na bimwe bya RDC, cyane cyane mu burasirazuba bw’igihugu.

Hari kandi n’amateka asanzwe ahuza RDC n’u Bubiligi, kuko iki gihugu cyahoze gikoloniza Congo, bityo benshi bakumva kujyayo byaborohera kubera ururimi rw’Igifaransa n’imikoranire imaze imyaka myinshi hagati y’ibihugu byombi.

Uruzinduko rwa Minisitiri Van Bossuyt muri RDC rutegerejweho gutanga umusaruro mu biganiro birebana no kugabanya umubare w’abimukira badafite impamvu zemewe, gukaza igenzura ry’imipaka no gushakira abaturage imibereho myiza iwabo kugira ngo badakomeza guhunga igihugu cyabo.

Abasesenguzi bavuga ko niba ikibazo cy’abimukira kigomba kubona umuti urambye, bizasaba ubufatanye bukomeye hagati ya RDC n’ibihugu by’i Burayi, cyane cyane mu guteza imbere ubukungu, amahoro n’imiyoborere myiza.

Mu gihe umubare w’abasaba ubuhungiro ukomeje kwiyongera, u Bubiligi bugaragaza ko bwiteguye gukaza ingamba zo kurwanya uburiganya no kugenzura abinjira.