Amerika: Jaysqueezer yatewe n’abagizi ba nabi iwe mu rugo, bamukubita bikomeye bamusiga ari intere

 

Mu ijoro ryo ku wa 12 rishyira ku wa 13 Mata 2026, umunyarwanda Kambale Wilondja wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka Jaysqueezer cyangwa Kasuku, yatewe n’agatsiko k’abagizi ba nabi iwe mu rugo aho atuye muri Leta ya Arizona, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, baramukubita bikomeye bamusiga ari intere.

Uyu musore yemeje iby’aya makuru, avuga ko yatewe n’abasore batatu bari bitwaje intwaro zirimo imbunda nto ebyiri n’ikintu kimeze nk’umuhini, bamukubita cyane ariko ku bw’amahirwe ntiyahasiga ubuzima.

Yagize ati: “Bari abasore batatu, babiri bafite imbunda nto, undi afite ikimeze nk’umuhini. Bankubise bikomeye ariko ntibageze ku mugambi wabo kuko Imana yandinze.”

Jaysqueezer yavuze ko nubwo abo bagizi ba nabi bari bipfutse mu maso, amagambo bamubwiraga yagaragazaga ko bari bafite umugambi wo kumwica.

Ati: “Bankubitaga bambwira ngo turagukubita ku buryo nuramuka ugeze no mu ijuru uzabyibuka. Banambwiraga bati ‘ntimuri mu bihe byo Kwibuka? N’ibi uzabyibuke.’”

Yakomeje asobanura ko abo bagabo binjiye iwe biyise abakozi batanga ubutumwa mu ngo, bakamugeraho byoroshye kuko atuye hafi y’umuhanda. Icyakora, igikorwa cyabo cyaje guhagarara bitunguranye ubwo umukecuru baturanye wari uherekejwe n’imbwa yahageraga akabona ibyari biri kuba.

Uwo mukecuru yabonye abo bantu bipfutse mu maso bari gutera umuturanyi we, yegera umuryango wari wasigaye udafunze neza. Ibi byateye ubwoba umwe muri abo bagizi ba nabi, bahita bahunga biruka badasoje umugambi wabo.

Nyuma y’ibi byabaye, Jaysqueezer yavuze ko yahise abimenyesha inzego za Polisi, ndetse ko ari mu biganiro n’ubuyobozi bw’inzu abamo kugira ngo hashakwe ingamba zo kongera umutekano we.