Mu mwaka wa 2025, agace ka Lubero ko mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru karanzwe n’impanuka nyinshi zo mu muhanda zirenga 2,500, ibintu byateye inkeke ubuyobozi n’abaturage muri rusange. Iyi mibare ifatwa nk’iremereye cyane, ari na yo yatumye hafatwa icyemezo cyo kongera guhugura abashoferi ku mategeko mashya y’umuhanda.
Nk’uko byatangajwe na Constant Uwezo Maviri, ukorera Urwego rushinzwe gukumira impanuka zo mu muhanda (CNPR) i Lubero, impamvu nyamukuru itera izi mpanuka ari uko benshi mu bashoferi badafite ubumenyi buhagije ku mategeko agenga umuhanda. Yavuze ko abashoferi barenga 10,000 ari bo bitezwe muri aya mahugurwa agamije kuzamura imyumvire no kugabanya impanuka ku buryo bugaragara.
Icyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa cyatangiye ku wa 7 no ku wa 8 Mata 2026, kibera i Lubero-centre, aho bamwe mu bashoferi bamaze guhabwa amasomo abibutsa inshingano zabo mu kubahiriza amategeko y’umuhanda no kurinda ubuzima bw’abakoresha inzira nyabagendwa.
Constant Uwezo Maviri yagize ati:
“Umwaka ushize, Lubero ni yo yagaragayemo impanuka nyinshi kurusha ahandi hose muri Kivu y’Amajyaruguru. Birababaje cyane kuko izi mpanuka zishe benshi kurusha indwara nka malariya, grippe na tifoyide. Ni inshingano ya buri wese kugira uruhare mu kuzigabanya.”
Ku ruhande rw’abatwara moto (moto-taxi), bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa cyatangijwe n’ubuyobozi bw’intara, bavuga ko ari ingenzi kuko kibafasha kongera kwibutswa amategeko n’imyitwarire iboneye ku muhanda. Moïse Mavughu, umwe muri bo, yavuze ko aya mahugurwa azabafasha kunoza akazi kabo no kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abagenzi batwara.
Yagize ati:“Twishimiye cyane aya mahugurwa twateguriwe. Ni ingenzi kuko atwibutsa amategeko y’umuhanda kandi azadufasha kumenya uko tugomba kwitwara igihe turi gutwara ibinyabiziga.”
Iyi gahunda yo kongera guhugura abashoferi iteganyijwe kumara amezi atatu, aho abazayitabira bazahabwa impamyabumenyi,izabafasha no kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nubwo benshi bamaze kuyitabira bayishyigikiye, haracyari bamwe batarayumva neza akamaro kayo. Icyakora ubuyobozi bushimangira ko aya mahugurwa ari igisubizo gifatika ku kibazo cy’impanuka gikomeje gutwara ubuzima bw’abantu benshi i Lubero, bityo ko buri wese akwiye kuyagira aye kugira ngo umutekano wo mu muhanda urusheho kwiyongera.
