Intambara ihagaze by’agateganyo! Amerika na Iran byumvikanye ku gufungura umuhora wa Hormuz

 

Amerika na Iran byageze ku bwumvikane bw’agahenge k’ibyumweru bibiri, mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi wari umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi, aho byemeranyije no gufungura umuhora wa Hormuz, unyurwamo igice kinini cy’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli ku Isi.

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yemeye guhagarika ibitero byagabwaga kuri Iran mu gihe cy’ibyumweru bibiri, ashimangira ko aka gahenge kazubahirizwa n’impande zombi.

Yagize ati: “Nemeye guhagarika ibitero mu gihe cy’ibyumweru bibiri. Aka ni agahenge k’impande ebyiri.”

Trump yavuze ko iki cyemezo gishingiye ku kuba Iran yemeye gufungura byuzuye kandi mu mutekano umuhora wa Hormuz, ufatwa nk’umuyoboro w’ingenzi ku bucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye n’ingufu.

Ku ruhande rwa Iran, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi, yavuze ko igihugu cye kizahagarika ibikorwa by’ubwirinzi mu gihe ibitero kuri cyo bizaba bihagaze.

Yasobanuye ko mu gihe cy’aka gahenge, ingendo zinyura muri Hormuz zizakorwa mu mutekano, hifashishijwe ubufatanye bw’ingabo za Iran, nubwo bizagenwa n’ubushobozi bwa tekiniki buhari.

Minisitiri w’Intebe wa Pakistan, Shehbaz Sharif, yatangaje ko aka gahenge katangiye gushyirwa mu bikorwa ako kanya, anemeza ko igihugu cye kizakira ibiganiro by’impande zombi i Islamabad mu rwego rwo gushaka igisubizo kirambye.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi myinshi y’imirwano ikaze yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, aho Iran yari yafunze umuhora wa Hormuz, bigateza ihungabana rikomeye ku bukungu bw’Isi kuko unyurwamo hafi 20% bya peteroli ikoreshwa ku Isi.

Amakuru aheruka kandi yemeza ko aka gahenge gafitanye isano no kongera gufungura uwo muhora mu buryo bw’agateganyo, mu gihe ibiganiro byimbitse bikomeje gushakirwa umuti urambye.