Muri teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hatangiye kugaragara icyizere cy’uko ubutegetsi bwa Leta bugenda busubira ku murongo, nyuma y’uko umutwe wa M23/AFC utangaje ko wavuye mu bice bimwe by’iyo teritwari.
Nyuma y’iyo ntambwe, ingabo za Leta, FARDC, zahise zisubira gufata imyanya itandukanye irimo no gufata agace ka Kipese gafatwa nk’ingenzi cyane mu kugenzura igice kinini cya Lubero. Ubuyobozi bw’akarere bwemeje ko izo ngabo zamaze kuhagera, buvuga ko ari intangiriro y’ikorwa ryo gusubiza ibintu mu buryo busanzwe.
Mu gukomeza gushyira mu bikorwa gahunda yo kugarura ubuzima busanzwe, ubuyobozi bwatangaje ko hagiye gusubizwa mu kazi abakozi ba Leta bari barahunze, ndetse hanashyirweho ingamba zikomeye zo kurinda umutekano, hagamijwe gukumira ko inyeshyamba zasubira gufata ibyo bice.
Umuyobozi wa teritwari ya Lubero yagaragaje ko yishimiye iyi ntambwe, ayihuza n’imbaraga za dipolomasi za Leta ya Kinshasa, agaragaza icyizere ko n’utundi duce twari twarigaruriwe n’inyeshyamba tuzasubira mu maboko ya Leta nk’ uko ikinyamakuru Tazamardc dukesha aya makuru kibivuga.
Icyakora, nubwo ubuyobozi bushima intambwe imaze guterwa, sosiyete sivile yo muri ako gace yo iracyafite impungenge zikomeye. Igaragaza ko uku kuva kwa M23 gushobora kuba ari amayeri, aho bamwe mu barwanyi bayo bakigaragara mu nkengero z’utwo duce bivugwa ko twafashwe na FARDC.
Abahagarariye sosiyete sivile bavuga ko bishoboka ko M23 yaba yarimukiye ahandi mu buryo bwa gisirikare, igamije kongera kwisuganya aho kuva burundu. Ibi bituma basaba FARDC gukaza ingamba z’umutekano no gukomeza kuba maso, kugira ngo abaturage barindwe by’ukuri.
Kipese ni agace gafite akamaro kanini kuko ari inzira ifungura kugera mu bindi bice byinshi bya Lubero. Uko ubutegetsi bwa Leta buzahashinga imizi bizaba ari ikizamini gikomeye ku mikorere ya FARDC mu kugarura amahoro arambye muri aka karere.
Hagati aho, abaturage bakomeje gutegereza n’amatsiko menshi ko amahoro arambye yagaruka , nyuma y’igihe kinini cy’intambara n’umutekano mucye wabagizeho ingaruka zikomeye.
