Mu gihe hari hashize iminsi ibiri gusa ingabo za AFC/M23 zivuye mu bice bimwe byo muri Teritwari ya Walikale, zongeye kuhagaragara, ibintu byasubije inyuma icyizere cy’abaturage bari batangiye gutekereza gusubira mu byabo.
Ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Werurwe 2026, ni bwo abarwanyi ba AFC/M23 bongeye kugaragara mu duce twa Kateku na Kanune, duherereye muri gurupoma ya Ikobo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru aturuka mu baturage no mu nzego zitandukanye avuga ko aba barwanyi bongeye kwinjira i Kanune bitwaje ibikoresho byabo bya gisirikare, banyuze mu gace ka Miriki muri Teritwari ya Lubero. Ni mu gihe kandi n’abari bavuye i Kateku nyuma y’igitero cyagabwe na Wazalendo, bongeye kuhagaruka banyuze i Buleusa, umurwa mukuru wa gurupoma ya Ikobo.
Ifatwa rya Kateku n’abarwanyi ba Wazalendo ntiryamaze igihe kinini, kuko amakuru agaragaza ko bahavuye nta mirwano ibaye. I Kanune ho, nta zindi ngabo zari zarahafashe umwanya kuva AFC/M23 yahava ku wa 26 Werurwe 2026, bigatuma ako gace gasigara nta muntu ukagenzura.
Kugaruka kwa AFC/M23 muri utu duce byateje impungenge zikomeye mu baturage. Abenshi bari bamaze igihe kinini barahunze, bakaba bari batangiye kwizera ko bagaruka mu byabo, ariko ubu ibyo byiringiro byongeye kuyoyoka.
Ubwoba bukomeje kwiyongera, aho abaturage batinya ko imirwano ishobora kongera kubura hagati ya AFC/M23 na Wazalendo, bikarushaho gushyira ubuzima bwabo mu kaga no gukomeza kubabuza gutekana mu byabo.
