Uvira: Ubwicanyi bukabije bwafashe indi ntera, abagore bakomeje kwibasirwa

 

Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira aragaragaza ko ubwicanyi buri gufata indi ntera iteye inkeke, aho cyane cyane abagore ari bo bakomeje kwibasirwa.

Ihuriro ry’Imiryango Iharanira Uburenganzira bwa Sosiyete Sivile muri Kivu y’Amajyepfo (NSCC Sud-Kivu) ryatangaje ko mu cyumweru gishize abantu bane bishwe, barimo abagore batatu. Aya mahano yabereye mu bice bitandukanye birimo Kiliba, Kilibula na Mulongwe, aho bamwe barashwe abandi bakicwa mu buryo bw’urugomo,Abakekwaho ibi bikorwa ni abo mu mutwe wa Wazalendo.

Ibi bikorwa byabaye mu minsi ikurikirana, ibintu byatumye impungenge ziyongera ku mutekano w’abaturage. Sosiyete sivile ivuga ko bigaragaza intege nke mu micungire y’umutekano, mu gihe abaturage bo bavuga ko batakigira icyizere cyo kubaho batekanye, cyane cyane mu masaha y’ijoro.

Ihuriro ry’Abagore Baharanira Amahoro muri Kivu y’Amajyepfo (UFMP Sud-Kivu) ryagaragaje impungenge zikomeye kuri ubu bwiyongere bw’ubwicanyi, risaba ko hafatwa ingamba zihutirwa zo kurinda abasivili,ryashimangiye ko abagore ari bo bakomeje kwibasirwa cyane, bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibereho yabo n’imiryango yabo.

Uyu muryango wasabye inzego z’umutekano kongera amarondo, gukaza iperereza ku byaha no gufata ababigizemo uruhare bagashyikirizwa ubutabera. Wanagaragaje ko ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage ari ingenzi mu gukumira ibi byaha mbere y’uko biba.

Ku rundi ruhande, abaturage ba Uvira basabwe kugira uruhare rugaragara mu gucunga umutekano wabo, batanga amakuru ku gihe ku bagizi ba nabi kandi birinda guceceka ku byaha bibera mu maso yabo.

Amateka y’ Akarere ka Kivu y’Amajyepfo,avuga ko kamaze igihe karangwa n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, ikunze guteza ubwicanyi n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Uvira, nk’umujyi uri hafi y’umupaka uhuza RDC n’ibihugu by’ibituranyi, na wo ukomeje kuba mu duce twibasirwa cyane n’ibi bibazo.

Abasesenguzi bagaragaza ko gukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke muri aka karere bisaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Leta, imiryango mpuzamahanga n’abaturage, hagamijwe gushyiraho amahoro arambye. Gusa uko iminsi ishira, abaturage ba Uvira bakomeje gusaba uburinzi n’ubutabera, mu gihe ubwicanyi bukomeje guhitana ubuzima bw’inzirakarengane.