Tshisekedi yaba ari kongera imbaraga za gisirikare? Inkuru ivuga ko yaguze imodoka z’intambara 80 ikomeje kuvugisha benshi

 

Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), inkuru ikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko Perezida Félix Tshisekedi yaguze imodoka z’intambara zigera kuri 80, igamije kongera ubushobozi bw’ingabo za FARDC.

Amashusho n’amakuru bikomeje gusakara agaragaza ibimodoka bya gisirikare bivugwa ko ari bishya, bikekwa ko byaguzwe mu rwego rwo kwitegura imirwano ishobora gukaza umurego, cyane cyane mu duce twa Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Ibi bije mu gihe ingabo za FARDC zimaze igihe zihanganye n’umutwe wa M23, umaze kwigarurira ibice bitandukanye birimo Goma na Bukavu, aho bivugwa ko abaturage bamwe bavuga ko ubuzima bwabo bwahindutse nyuma y’uko uyu mutwe uhafashe.

Nubwo ayo makuru akomeje kuvugisha benshi, nta tangazo rirabyemeza riratangazwa na Leta ya RDC cyangwa igisirikare cyayo ryemeza ko hari imodoka 80 z’intambara zaguzwe.

Ku rundi ruhande, hari ababona ko n’iyo ayo makuru yaba ari ukuri, byaba bigaragaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buri gushaka kongera imbaraga za gisirikare mu rwego rwo kwisubiza uduce twafashwe no guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Icyakora, hakomeje kwibazwa niba kongera intwaro ari byo bizatanga igisubizo kirambye, cyangwa niba hakenewe inzira z’ibiganiro bya politiki kugira ngo ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC gikemuke burundu.