Kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026 , nibwo Umutoza Mukuru w’Amavubi, Stephen Constantine, yagaragaje ko Kwizera Olivier adakwiriye kongerwa mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda nyuma y’uko Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, asabye ko uyu mukinnyi akwiriye guhabwa amahirwe.
Ubwo urutonde rwari rukimara kujya hanzerw’abakinnyi bazakinira Amavubi mu mikino ya FIFA Series 2026, kimwe mu byatunguranye kuri uru rutonde ni ukuba hatagaragayeho umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier, umaze igihe ari mu bitwara neza muri Shampiyona y’u Rwanda.
Umutoza Wungirije w’Amavubi, Eric Nshimiyimana, wagize uruhare mu guhamagarara aba bakinnyi, yavuze ko uyu mukinnyi agira imvune nyinshi biri mu byatumye amusiga.Yagize ati “Kuri Olivier, buriya muntu agiye avuga umukinnyi we wasanga twagira abakinnyi 100, ariko buriya hari utuntu umuntu akurikirana. Twaramurebye ni byo, na n’ubu turacyamukurikirana. Ntabwo namushyizemo kuko ntamubonye.”“Muribuka bakinnyi twigeze guhitamo bakina imbere mu gihugu, ni twe twamuhamagaye kandi nta kipe yari afite. Kugeza ubu umwanzuro twafashe ni uko kumuzana waba wihuse cyane. Tumuhe umwanya abanze akine. Mu mikino yose ya Rayon Sports iyo ahuye n’umuntu ntajya munsi y’iminota itatu ari kuvurwa.”
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice, yahise atanga amahirwe kuri uyu mukinnyi, agaragaza ko biramutse ari ibishoboka na we yahabwa amahirwe akigaragariza umutoza mushya.Ati “Turacyari ku rutonde rw’agateganyo, twakongera abakinnyi bakaba nka 31 cyangwa cyangwa 32, kugira ngo umutoza amwirebere. Reka duhe amahirwe Olivier noneho n’umutoza amwirebere.”
Stephen Constantine yahise avuga ko iyi atari yo mikorere y’Ikipe y’Igihugu, kandi nta kintu ateze guhindura ku bakinnyi Eric Nshimiyimana yatoranyije.
Ati “Hari akantu nashakaga kongeraho, abakinnyi batoranyijwe na Eric Nshimiyimana kuko arabazi, nta biganiro, nta kubijyaho impaka, ubwo ni abo batoranyijwe […]. Ntabwo ari abakinnyi bose bazatoranywa.”“Yaba umuntu umwe cyangwa 10 mu bari muri iki cyumba babona ko hari utahamagawe, amenye ko ntabwo buri mukinnyi yahamagarwa, yagendeye ku yo yabonye. Ntabwo ibi byashoboka ko buri gihe tuza kuvugana ku wo gutoranya, ari ibyo twamara umunsi wose hano.”Abanyezamu bahamagawe ni Ntwari Fiacre ukinira Kaizer Chiefs FC, Bigirimana Hugo ukinira La Chaux-De-Fonds, Niyongira Patience wa Police FC na Hakizimana Adolphe wa APR FC.
