Umunyamakuru wa siporo Musangamfura Christian uzwi nka Lorenzo yasubije ubutumwa bwatanzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bwari bwihanangirije abanyamakuru ba siporo kubahiriza amahame y’umwuga no kwirinda amagambo ashobora guteza umwiryane mu bafana.Ibi byakurikiye amagambo yatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, waburiye abanyamakuru bakora ibiganiro bya siporo barimo Lorenzo na Rugaju Reagan ko bagomba kurangwa n’ubunyamwuga, bakirinda gutukana, guhanganisha abafana cyangwa gutangaza ibihuha mu biganiro byabo.
Nyuma y’aya magambo, Lorenzo yahise atanga igitekerezo cye abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X (Twitter) gusa nubwo nyuma yaje kugisiba, agaragaza ko yifuza kumenya neza impamvu izina rye ryavuzwe mu kiganiro n’itangazamakuru.
Mu butumwa bwe, Lorenzo yagize ati: “Bwana Murangira, ndasobanuza kandi niyanzuza. Murampa gasopo mumvuga muri Press Conference kuko nakoze iki? Ese mutekereza ko kuvuga izina ry’umuntu muri Press Conference mwerekanyemo abanyabyaha, nta ngaruka bigira? Ndi umunyarwanda, mfite uburenganzira mpabwa n’itegeko.”
Yakomeje agaragaza ko yifuza ko habaho ibisobanuro byimbitse ku mpamvu yatumye izina rye rivugwa muri icyo kiganiro, anashimangira ko afite uburenganzira bwo gusaba ibisobanuro nk’umuturage w’u Rwanda.Ibi bibaye mu gihe RIB yari imaze gutangaza ko itazihanganira imyitwarire y’abanyamakuru ishobora guteza amakimbirane mu bafana ba siporo, ikavuga ko uwazongera kugaragaraho amakosa nk’ayo azajya akurikiranwa n’inzego zibishinzwe.
