Rugaju yongeye gukora mu ijisho abakunzi be nyuma yo gutangaza amagambo yatunguye benshi

Umunyamakuru Rugaju Reagan nyuma y’iminsi afitanye amakimbirane na Lorenzo yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga aho yatangaje amagambo yatunguye benshi, Rugaju Reagan umwe mu banyamamakuru b’imikino bakunzwe cyane mu Rwanda nyuma yo kugirana amakimbirane na Musangamfura Christian (Lorenzo ) ibintu bikaza gufata indi ntera ubu noneho Rugaju yabishyizeho umucyo ndetse anatangaza ko mu minsi ya vuba bazabona ibikorwa byinshi agiye kuzajya akorana na Lorenzo baherutse kugirana amakimbirane.

Muri iki gitondo cyo kuwa gatandatu kuri 07 werurwe abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram aho yaganiraga n’abakunzi be (Live ) Rugaju Reagan yatangaje ko amakimbirane yagiranye na Rolenzo nawe yatunguwe nuko byaje kuko ubusanzwe ari abavandimwe gusa atangaza ko ubu bamaze gusabana imbabazi umwuka hagati y’impande zombi ndetse anateguza ko mu minsi ya vuba abakunzi be bagomba kwitegura ibikorwa byinshi bagiye gukorana kuko kuri we abona ibyo bapfuye ari bito cyane ukurikije ubuvandimwe bafitanye.Nyuma yo gutangaza ibi akaba ari ibintu byakiriwe neza n’abakunzi be aho bagiye bamushimira intambwe ishimishije yateye agasaba imbabazi Rolenzo ndetse banemeza ko bose ari abanyamakuru beza mu Rwanda bityo guhuza imbaraga hari umusaruro ushimishije byatanga ku gihugu.