Nyiraguhirwa Emelyne w’imyaka 12 y’amavuko wigaga mu mashuri yisumbuye, yahitanywe n’inkuba imukubitiye mu kiraro cy’inka z’iwabo aho yari yugamanye na bagenzi be batatu mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Gaseke, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi.Inkuba yamukubise ku wa 31 Mutarama 2026, mu mvura nyinshi yaguye ahagana saa kumi n’igice z’umugoroba, ariko bagenzi be bari kumwe bivugwa ko ntacyo babaye.
Bivugwa ko Nyiraguhigwa yigaga mu mwaka wa Kabiri w’ayisumbuye mu Rwunge rw’Amashuri (GS) Gaseke ruherereye mu Murenge wa Nyakabuye.
Umwe mu bana bari bugamanye warokotse, yavuze ko bari bavuye ku ishuri, imvura iguye ari nyinshi bugamana na mugenzi wabo mu kiraro cy’inka.
Bumvise inkuba ikubise barikanga, ariko babona mugenzi wabo imutaye hanze aguye ntiyanyeganyega, barebye basanga yapfuye.Ati: “Yamukubise imuta hanze aragwa ntiyanyeganyega, turebye dusanga yapfuye duhamagara abari bugamye mu nzu baraza barebye basanga koko yapfuye, ni ko guhuruza abaturanyi, ubuyobozi n’inzego z’umutekano, bahageze na bo basanga byarangiye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye Kimonyo Kamali, yavuze ko Umurambo w’uyu mwana wahise ujyanwa mu Bitaro bya Mibilizi ukaba washyinguwe kuri iki Cyumweru.Ati’’ Ni byo twahageze dusanga yapfuye… Inkuba yamukubise imukura mu bandi bana 3 bari bugamanye imuta hanze ahita apfa.”
Gitifu Kimonyo yasabye abaturage kwirinda kugama ahantu bashobora kugira ibyago byo guhura n’inkuba kuko bishobora kubakururira urupfu.
Anasanga hakwiye ubuvugizi ibice nk’ibi byibasirwa n’inkuba cyane, abaturage bagahabwa imirindankuba nk’uko bimeze mu bigo by’amashuri, ku nsengero n’ahandi hahurira abantu benshi, kugira ngo ibyago nk’ibi byirindwe.Ati: “Nubwo umurindankuba utaba kuri buri nzu y’umuturage ariko mu gace runaka batuye ukahashyirwa. Byagabanya ibi byago, bikanaba igisubizo kirambye ku buzima bw’abaturage kuko bigenda bigaragara ko mu duce tw’imisozi miremire guhitanwa n’inkuba bigenda biba nk’icyorezo.”
