Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mungwariho Jean Nepomuscene, uzwi mu muziki nka M Nepo, ari mu myiteguro yo gushyira hanze indirimbo nshya yise “Uyumubiri”, indirimbo avuga ko ifite umwihariko ukomeye kuko yayikomoye ku nzozi yigeze kurota.
Mu kiganiro M Nepo yagiranye na Kglnews, yavuze ko icyamuteye kwinjira mu muziki wo kuramya Imana ari ukwumva ko ari umuhamagaro we, anabishingira ku rukundo rwinshi afitiye kuririmba. Yongeyeho ko kenshi yajyaga arota aririmba indirimbo zitandukanye, akazibuka neza amaze kubyuka.
Ati: “Nakundaga kurota ndirimba indirimbo, nkabyuka nkibuka neza ibyo naririmbaga mu nzozi. No muri izo nzozi nabonagamo ndi umuhanzi uririmba mu bitaramo. Ubu rero inzozi zabaye impamo.”
Indirimbo “Uyumubiri” ni imwe mu zo yakuye muri izo nzozi. Asobanura ko yayirose aririmba igice kimwe, maze amaze kubyuka akacyongeramo amagambo asigaye, bityo igahinduka indirimbo yuzuye.
Ku butumwa buyirimo, M Nepo avuga ko yibanda ku byiringiro by’umukristo, by’umwihariko ku buzima bwo mu ijuru nyuma y’urupfu. Indirimbo igaragaza ukwizera ko n’iyo umubiri wangirika, hari undi mubiri mushya uzaboneka.
Ati: “Indirimbo ivuga iti ‘Uyumubiri wange numara kubora nzambikwa undi mubiri mushya’. Ibyo amaso atarabona n’ibyo amatwi atariyumva, byose tuzabisanga mu ijuru. Ni ubutumwa bw’icyizere ku bakristo, bwerekana ko tuzabana n’Imana iteka.”
Yongeyeho ko intego ye nyamukuru ari ugukomeza kwamamaza Yesu no gufasha abantu kongera kumwibuka no kumwegurira ubuzima bwabo binyuze mu ndirimbo nziza Imana izamushoboza gukora.
Ku bijyanye n’itandukaniro rye n’abandi bahanzi, M Nepo yavuze ko nta byinshi ashyiramo, ahubwo yifuza kuba igikoresho cyo gutambutsa ubutumwa bwiza mu buryo bworoshye kandi bwumvikana.
Mu Rwanda, M Nepo avuga ko afite abahanzi afatiraho urugero, barimo Alex Dusabe, Israel Mbonyi, ndetse n’abandi benshi bamufasha gukomeza kwiyubaka mu rugendo rwe rw’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
Indirimbo “Uyumubiri” biteganyijwe ko izajya hanze mu minsi ya vuba, aho abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana bitezwe kuyakirirana amatsiko menshi kubera ubutumwa bukomeye iyikubiyemo.

