Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Didier Isingizwe, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Golgotha”, indirimbo ifite ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu urukundo n’imbabazi by’Imana byabonetse binyuze ku rupfu rwa Yesu Kristo.
Didier Isingizwe yasobanuye ko Golgotha ari ahantu hihariye mu mateka ya gikristo, kuko ari ho babambiraga abambuzi n’abagome, ariko kuhabambwa kwa Yesu Kristo hakahinduka isoko y’agakiza ku bantu benshi, na we ubwe abarizwamo.
Yagize ati: “Iyi ndirimbo nayikoze ntarabatizwa, mu gihe nari ndimo kuyitekerezaho no kuyandika byari bisanzwe. Nyuma y’igihe nza kuyisubiramo mu buryo bugezweho, nyikora nk’indirimbo ya live recording, kugira ngo ubutumwa bwayo bugere ku bantu mu buryo bwimbitse.”
Yakomeje asobanura ko Golgotha ari indirimbo yibutsa umuntu ko yababariwe, kandi ko imbabazi yahawe zavuye mu kumenwa kw’amaraso y’Umukiza Yesu Kristo, bityo bikamusaba guhora yibuka urukundo rw’Imana rwamugejeje ku gakiza.
Mu bijyanye n’umusaruro w’amajwi n’amashusho, Didier yavuze ko bahisemo uburyo bwa live recording, aho amajwi n’amashusho byafatiwe icyarimwe. Yasobanuye ko byasabye imyitozo myinshi n’ubwitange bukomeye, aho hibanzwe cyane ku bwiza bw’amajwi n’umuziki, kuruta gutanga amafaranga menshi, kugira ngo umushinga ugende neza.
Yavuze kandi ko iki gikorwa cyakurikiranywe n’ibitekerezo bitandukanye, bamwe bagaragaza ko yari yaratinze gutangira gukora umuziki wa live recording, ariko we akavuga ko buri kintu kigira igihe cyacyo.
Uyu muhanzi yemeje ko hari izindi ndirimbo nshya ari gutegura ndetse na album iri mu myiteguro, nubwo ataratangaza igihe izasohokera. Yanatangaje kandi ko afite umushinga yise “Open Spirit Worship Session”, aho ahurira n’abandi baririmbyi, cyane cyane abatari bazwi cyane, bakifatanya mu kuramya no guhimbaza Imana.
Indirimbo “Golgotha” ya Didier Isingizwe imaze gusohoka, ikaba igamije gukomeza kubaka imitima y’abakristo no kubibutsa igiciro cy’agakiza bahawe binyuze mu rukundo rw’Imana.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA DIDIER ISINGIZWE YISE GOLGOTHA
