Abatuye muri teritwari ya Nyiragongo n’Umujyi wa Goma bakoze imyigaragambyo bamagana ko abarwanyi ba AFC/M23 bava mu mujyi wa Uvira, banamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi na Perezida Ndayishimiye wijanditse mu ntambara, bavuga ko itamureba.
Ni imyigaragambyo yo mu mahoro yabereye hirya no hino mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, kuri uyu wa 22 Ukuboza 2025.Aba baturage na sosiyete sivile bahagaritse imirimo yabo, bahurira kuri Stade de l’Unité maze binjira mu mihanda nyuma y’aho ku wa 17 na 18 Ukuboza, abarwanyi ba AFC/M23 baviriye mu mujyi wa Uvira.
Ni icyemezo iri huriro ryatangaje ko cyafashwe kubera ubusabe bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, no kugira ngo ibiganiro bigamije amahoro na Leta ya RDC bigende neza.
Ni mu gihe Guverinoma ya RD Congo ishimangira ko abarwanyi ba AFC/M23 batavuye mu mujyi wa Uvira, ahubwo biyoberanyije mu myambaro ya gisivili, ikongeraho ko bagomba gusubira aho bateye baturutse.Mu burakari bwinshi, abaturage baramukiye mu myigaragambyo i Goma bagaragaje ko AFC/M23 idakwiriye kuva mu mujyi wa Uvira, ndetse ko barambiwe ubwicanyi n’imiyoborere mibi ya Tshisekedi n’abambari be.
Mu butumwa bunyuze mu ndirimbo, ku byapa ndetse no mu mbwirwaruhame, bavuze ko barambiwe n’urusaku rw’amasasu mu burasirazuba bwa Congo, basaba ko muri Uvira hatekana nko muri Goma na Bukavu.Umwe mu baganiriye na itangazamakuru avuga ko kwamagana ibitagenda ari uburenganzira bwabo, akongeraho ko kuva AFC/M23 yinjira muri uyu mujyi batekanye, ari nabyo bifuriza abatuye Uvira.
Yagize ati: “Abavuga ngo M23 ijye kure y’umujyi wa Uvira, abo bagume iwabo natwe tugume iwacu, ni beza cyane kurusha FARDC; ni abasirikare bafite ikinyabupfura, bashaka ubumwe, uburenganzira n’iterambere ry’igihugu.”Mugenzi we yagize ati: “Turashaka ko M23 iguma i Uvira n’ahandi hose; ntidushaka FARDC ukundi, abasirikare ba Tshisekedi ni ibisambo.”
Aba baturage bashimangiye ko badashaka na busa ingabo za RDC, iz’u Burundi, Wazalendo n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ko zisubira muri Uvira.
Aba bavuze kandi ko banyuzwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23 bwabahaye amazi, amashanyarazi n’umutekano, kuko muri Goma baryama bagasinzira nta rusaku rw’imbunda.Mu butumwa bwasomewe imbere y’ibiro by’ingabo za MONUSCO, basabye Umuryango w’Abibumbye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abandi bahuza gushyiraho uburyo bwizewe bwo kurinda umutekano w’abaturage.Abarwanyi ba AFC/M23 bifuza ko Uvira ijyamo ingabo zitagira uruhande zibogamiye muri iyi ntambara, kuko ari bwo buryo bwatuma abaturage bakomeza ibikorwa byabo nta cyo bikanga.
