Umutoza wa Bugesera FC yavuze ko abasaza bageze muri Rayon Sports rwihishwa

Umutoza wa Bugesera FC, Banamwana Camarade yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gutangaza ko abasaza ba Rayon Sports bari gutegura n’urushishi rukabimenya.

Ibi yabitangaje ku wa Kabiri tariki 9 Ukuboza 2025, ubwo yaganiraga n’Inyarwanda, avuga ko umukino uzahuza Rayon Sports na Bugesera FC uzaba ukomeye cyane ndetse aza gutangaza ko ubu iyi kipe irimo gutegura mu buryo bukomeye kubera ko abasaza bongeye kugaruka.Yagize ati ” Abasaza baragarutse n’ubwo babikoze mu ibanga. Ubu ikipe bayihaye Murenzi Abdullah kandi iri gutegura bikomeye ku buryo n’urushishiri rwo mu muhanda rubimenya. Nkurikije uko Rayon Sports yiteguye, umukino uzaba ukomeye.”

Banamwana Camarade, umwaka ushize mbere yo guhura na Rayon Sports, yatangaje ko gutegura iyi kipe hanze y’ikibuga bigoye cyane kuko utegura iwawe n’ubundi bahageze. Yagize ati ” Ntiwategura Rayon Sports hanze y’ikibuga, ntabwo byashoboka. Utegura iwawe nabo bahageze.”Uyu mutoza wa Bugesera FC nyuma yo gutangaza aya magambo byarangiye Rayon Sports itsindiwe mu karere ka Bugesera ibitego 2-1 mu mukino wabaye iminsi ibiri. Camarade bisa nkaho abikora kugira ngo atume abantu bamenya ibyo abayobozi ba Rayon Sports baba barimo gukora ndetse kugira ngo nabo ibyo bakoraga bagire ubwoba bwo kubikora.

Iyo uzengurutse ku mbuga nkoranyambaga ubona ko Camarade yabaye umwe mu bari kugarukwaho cyane kubera aya magambo ariko bamwe bakabihuza nuko arimo kwitwara nabi muri shampiyona bavuga ko arimo kugira ngo azabone urwitwazo mu gihe Rayon Sports yatsinda Bugesera FC. Uyu mukino biteganyijwe ko uzaba tariki 14 Ukuboza 2025.Banamwana Camarade yagarutse Kandi ku mukino Bugesera FC ifitanye na Al Hilal Omdurman kuri uyu wa Kane tariki 11 Ukuboza 2025, atangaza ko nta bwoba imuteye nubwo abona ifite abakinnyi bakomeye.Bugesera FC kugeza ubu iri ku mwanya wa 14 n’amanota 10 ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona, inganya na Al Hilal Omdurman imaze gukina imikino ine gusa ya Shampiyona kugeza ubu.