Mu Karere ka Rulindo haravugwa inkuru iteye agahinda y’ umugabo wishwe umugore we ahita afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima abona gusigara ku Isi ntacyo bimaze.
Ni umugabo w’ imyaka 52 y’ amavuko yishe umugore we w’ imyaka 40 y’ amavuko ngo aba bombi barimo bapfa isambu umugabo yashakaga kugurisha umugore akabyanga.
Amakuru avuga ko hari hashize iminsi umugabo yifuje kugurisha umurima umugore akabimwangira.Ibyo kwicana bivugwa ko byabaye mu ijoro rishyira tariki 4 Ukuboza 2025, mu Murenge wa Kisaro mu Kagari ka Murama.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Uwamahoro Thelesphore, yahamirije itangazamakuru aya makuru.Ati “Amakuru y’urupfu rwa bariya baturage twayamenye mu gitondo ahagana saa 04h50’, nyuma y’uko umukozi wakoragayo ataha bagombaga kujyana mu kazi yahageze akabura umugore, ajya mu rugo rwabo, akomangira abana barara mu nzu zo hanze, bakinguye basanga bapfuye, umugore afite ibikomere, umugabo na we hafi ye hari agacupa gasa nk’aho yakazanyemo imiti yo kunywa ari na yo ishobora kuba yamwishe.”
Gitifu akomeza avuga ko aba bombi bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku kuba umugore yaranze ko umugabo agurisha umurima, ndetse mu kwezi gushize ubuyobozi bwagiye kubaganiriza, nyuma y’uko umugabo yari yangije inzu ngo abone urwitwazo ko ari gushaka amafaranga yo gusana, bumutegeka kubikosora.
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda amakimbirane yo mu muryango, ndeste abasezeranye abibutsa ko bakwiriye kumenya ko bose banganya uburenganzira ku mutungo.Imirambo y’aba bombi yahise ijyanwa mu bitaro bya Byumba, gukorerwa isuzumwa mbere y’uko ishyingurwa. Basize abana batandatu aho umuto afite imyaka 18.
