Kuva mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zaramukiye mu mirwano ikomeye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo.Amakuru y’iyi mirwano aremezwa n’abayobozi batandukanye bo ku ruhande rwa AFC/M23, yaba Lawrence Kanyuka uvugira uyu mutwe mu bya Politiki na Bertrand Bisimwa usanzwe ari umuhuzabikorwa wawo wungirije mu bya Politiki.
Uruhande rwa Leta ya Kinshasa ntacyo rurayitangazaho.Amakuru avuga ko impande zihanganye zatangiye gusakirana mu ma saa cyenda z’urucyerera.
Abayobozi bo ku ruhande rw’inyeshyamba babicishije ku mbuga nkoranyambaga zabo, bavuze ko imirwano iri kubera mu bice (axes) birimo Katogota-Luvungi, Kaziba-Haut Plateau, Kasika-Mwenga na Tchivanga-Bunyakiri.Izi axes ziri kuberamo imirwano uko ari enye zikikije Umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Yaba Kanyuka na Bisimwa bombi batangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa ari zo zatangije iriya mirwano, ubwo zateraga ibirindiro bya AFC/M23.Kanyuka abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko “ibintu byifashe nabi cyane kandi bikomeje kuzamba umunota ku wundi”, ariko Bisimwa yavuze ko Ingabo za AFC/M23 “ziri kwirwanaho”.
Kivu y’Amajyepfo yaramukiye mu mirwano ikomeye, mu gihe Perezida Félix Antoine Tshisekedi ari mu myiteguro yo kwereza i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho agomba gusinyira amasezerano y’amahoro ku wa Kane w’iki cyumweru.
