Wizeye neza ko uzaba Perezida ,Corneille Nangaa ” Nzamuba” ubwo yasubiza umunyamakuru wari umubajije icyo kibazo

Corneille Nangaa,umuhuzabikorwa w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, ubwo yari mu kiganiro   yagiranye n’Umunyamakuru wa SBS News, yavuze ko ashaka kuba Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo,kandi yizeye neza ko azamuba.

Ni bwo bwa mbere Nangaa avuze kuri uwo mugambi uremereye, ubusanzwe yavugaga ko AFC/M23 iharanira impinduka mu miyoborere ya Congo.Umunyamakuru yamubajije niba u Rwanda rutera inkunga AFC/M23, Nangaa asubiza oya. Ati “Nta nkunga dufite iva mu Rwanda turi Abanyecongo, turwana kubera impamvu.”

Umunyamakuru akomeza kumubwira ko UN yavuze ko AFC/M23 ibona inkunga iva mu Rwanda. Corneille Nangaa asubiza ko ibyo ari ibirego, ari propaganda.Ati “Ntabwo nzi inkunga bavuga iyo ari yo. Ibyo ni ibirego, ni propaganda, ni propaganda ziva i Kinshasa.”Corneille Nangaa avuga ko ibirego by’uko AFC/M23 yica abaturage, na byo atari byo ko abyamagana ari ibinyoma.

Umunyamakuru avuga ko yagiye mu gace kagenzurwa na AFC/M23, agamije kureba ubuzima bw’abaturage, ngo ategereza iminsi 7 ashaka uruhushya rwo kujya kureba uko hanze ya Goma bimeze, uruhushya ntiyarubona ariko ngo yabonye ko i Goma bigaragara neza ko hari icyo AFC/M23 igamije kugeraho.Yabajije Corneille Nangaa ati “Urashaka kuba Perezida?” Corneille Nangaa ati “Buri munsi barahamagara ngo Nangaa urihe? ngwino n’abantu bawe!”

Umunyamakuru amubajije ngo wakwifuza kuba Perezida? Nangaa ati “Icyo si cyo kibazo!” Umunyamakuru ati “Ni ikibazo gikomeye wansubiza, urashaka kuba Perezida?”Corneille Nangaa ati “Yego! Ndi Umunyecongo mfite uburenganzira bwo kuba Perezida.” Umunyamakuru ati “Urashaka kumuba?”

Corneille Nangaa ati “Byashoboka, kandi nabifata nk’inshingano.” Umunyamakuru aramubaza ati “Urabyizera uzaba Perezida?”Corneille Nangaa ati “Nzamuba!” Umunyamakuru ati “Ndavugana na Perezida wo mu gihe kiri imbere wa DR.Congo?” Corneille Nangaa ati “Simbihamya neza, ariko ni byo.”

Umunyamakuru wa SBS News

Aha i Goma Umunyamakuru wa SBS News ngo yabonye ahagenzurwa n’inyeshyamba hari ubutegetsi nk’ubwa leta. Corneille Nangaa yamubwiye ko ubuzima bwagarutse, umutekano uhari, abana bajya ku ishuri n’ibikorwa bisanzwe bikorwa.

Corneille Nangaa Yubeluo afite imyaka 55, kuva muri 2023 nibwo yashinze Alliance Fleuve Congo yiyunga na M23 kugira ngo barwanye ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Ubusanzwe uyu mugabo yabaye Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Congo Kinshasa.Ihuriro rya AFC/M23 ni ryo rigenzura igice kinini mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Kivu y’Amajypfo, aho zigenzura imijyi minini ya Goma na Bukavu, n’ikibuga cy’indege cya Kavumu.