Ngizi impamvu bamwe urukundo barwita impumyi abandi bakarwita ibisazi

 

Bamwe barwita impumyi abandi bakarwita ibisazi, bitewe nuko babyumva cyangwa ibyababayeho. Iyo wakunze ukaza gutandukana n’umukunzi wawe utangira kubonqa inenge ze utabonaga mugikundana, aha rero niho bamwe batangira kuvuga ko urukundo ari impumyi bakarwita n’ayandi mazina atandukanye.

Umuhanga mu nyurabwenge (Philosophe) w’umugereki Platon, wabayeho mu mwaka wa 427 kugeza 348 mbere y’ivuka rya Yezu, niwe wazanye iyi mvugo ivuga ko urukundo ari impumyi. Yagize ati: “Ukunda, ahumwa amaso (…)

Bamwe barwita impumyi abandi bakarwita ibisazi, bitewe nuko babyumva cyangwa ibyababayeho. Iyo wakunze ukaza gutandukana n’umukunzi wawe utangira kubonqa inenge ze utabonaga mugikundana, aha rero niho bamwe batangira kuvuga ko urukundo ari impumyi bakarwita n’ayandi mazina atandukanye.

Umuhanga mu nyurabwenge (Philosophe) w’umugereki Platon, wabayeho mu mwaka wa 427 kugeza 348 mbere y’ivuka rya Yezu, niwe wazanye iyi mvugo ivuga ko urukundo ari impumyi. Yagize ati: “Ukunda, ahumwa amaso n’icyo akunda” bisanzwe bifite imvugo yabyo mu kinnyarwanda ngo “Amaso akunda ntabona neza”.

Mu mwaka wa 1799, Umudage Georg C. Lichtenbe, nawe wazobereye mu nyurabwenge n’ubugenge (Phiscs/Phisique) yagize icyo avuga ku buhumyi bw’urukundo, ati: “Urukundo ni impumyi, ariko gusezerana bituma ruhumuka.”

Gukunda bishobora kukuzanira ibyishimo bitagereranywa cyangwa se bikagutera igikomere utigeze uteganya akenshi kidapfa no gukira. Akenshi usanga biterwa n’uko bamwe usanga badahuje imico, imyifatire, imyaka, indeshyo, n’uburanga muri Rusange.

Ubundi tuziko urukundo rutagira imipaka, ariko ngo hari abajya guhitamo bahereye ku buryo babayeho, aho bakomoka, amoko, amashuri n’ibindi. Ibyo aribyo byose ariko umuntu uhitamo uwo ariwe wese ntaba ashaka kwisondeka doreko n’abantu burya dutandukanye.

Hari igihe usanga uguhitamo k’umwe atariko k’uwundi kandi buri wese akanyurwa ukwe. Aha rero niho urukundo rubera impumyi. Aho umuntu yizirika kuri mugenzi we kabone niyo abandi baba bamubwira ko imico ye idahwitse.

Yemwe biragoye ariko urukundo ni impumyi koko kuko iyo uri murukundo ntakibi wakwibonera, iyo uruvuyemo hari byinshi usanga byari byarakwihishe bikakwihisha utabuze amaso, ahubwo ari rwa rukundo wariwiberemo rwabiteraga kubona mu buryo wabonagamo.