Uwahoze ari umusirikare wa FDLR witwa Mbale Hafashimana yatangaje amabanga akomeye ku itsinda ryihariye ry’uyu mutwe ryitwa CRAP Unit, ryashinzwe gukora ibikorwa by’iterabwoba mu Rwanda no gufasha ingabo za Kongo (FARDC) mu ntambara ziri mu burasirazuba bwa RDC.
Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Hafashimana yavuze ko CRAP Unit igizwe n’abarwanyi bagera kuri 600, batoranyijwe mu basirikare barangije amahugurwa rusange ya FDLR, hanyuma bagakora n’andi masomo yihariye yitwa commando course.Uwo mutwe wakoreraga hafi ya Mubambiro, ahari ibirindiro bya FARDC na SADC byavugwaga ko birinda Goma, ariko intego nyayo yari guhungabanya umutekano w’u Rwanda.Col. Ruhinda ni we wayoboraga CRAP Unit, ariko yapfuye mu buryo butangaje nyuma yo guterwa grenade mu gitanda cye. Ibyo byateje amacakubiri hagati y’amashami abiri ya FDLR ari yo; CRAP na FOCA.
Hafashimana yavuze ko CRAP yakoranaga bya hafi n’ingabo za FARDC, ndetse ikagira abahuzabikorwa i Kinshasa. Umwe muri bo ni Lt. Fidèle Niyonzima ukomoka i Rugari, ushinzwe kwakira inkunga, intwaro, n’amafaranga aturuka mu bayobozi ba FARDC ndetse n’abari mu mahanga bashyigikira FDLR.
Uyu Niyonzima yakoranaga na Omega Pacifique, ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, itumanaho n’imari hagati ya FARDC na FDLR.N’ubwo FDLR, FARDC, na Wazalendo bose bagombaga guhabwa amafaranga 50.000 FC buri kwezi, Hafashimana yavuze ko abakomanda ba FARDC ari bo bajyaga biba amafaranga yagenewe abarwanyi ba FDLR.
Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, FARDC yasabye FDLR-CRAP kohereza abarwanyi bafite ubumenyi mu by’ikoranabuhanga bajya kwiga gukoresha drone i Kinshasa. Hafashimana yavuze ko abarwanyi 16 batoranyijwe bajyanwayo mu rwego rwo kongera ubushobozi bwa FARDC mu gukoresha izo ntwaro zifashishwa cyane mu ntambara ziri kubera muri Kivu.
Ku cyicaro cya FARDC kiri i Walikale, ushinzwe guhuza ibikorwa bya FARDC na CRAP ni Rémy.
Nyuma y’urupfu rwa Col. Ruhinda, ubuyobozi bwa CRAP Unit bwahawe Col. Guillaume Gasimba, aho Hafashimana yakomeje kumukorera nk’umurinzi we kugeza igihe yahungiye ku ruhande rwa M23 ubwo intambara yakaraga muri Masisi na Walikale.Ibyatangajwe na Mbale Hafashimana bigaragaza ishusho y’ubufatanye bukomeye hagati ya FDLR na FARDC, by’umwihariko mu bikorwa bya CRAP Unit, ndetse n’uburyo Leta ya Kongo ikomeje gukoresha izi ngabo mu nyungu zayo za gisirikare n’ubutasi.
