Ibi bintu bireba abakunda gusa ngibi ibintu wakora ku muntu mukundana agahora agukumbura buri kanya

Niba ujya wibaza impamvu umukunzi wawe atajya agukumbura, soma iyi nkuru witonze urakuramo igisubizo gihamye cy’uko ugiye gutangira kujya witwara.Iyo uwo mwari muri mu rukundo amaze igihe ubona atakwitayeho mbese atakubaza amakuru cyangwa ngo ashishikazwe na we nk’uko byari bimeze, bishobora kugutera impungenge zikomeye, ukaba wakwibaza uko byagenze bikakuyobera.

N’ubwo ibi bikubaho, ntabwo wifuza ko ukomereka , nta n’ubwo wifuza kumureka ngo agende, urifuza ko mukomeza gukundana mukaba umwe kugeza mwubatse urugo.Nibyo biragoye yewe nta n’ubwo byoroha gufata umuntu mutavukanye ngo umuhindure intekerezo ariko nicyo ushaka gukora cyangwa se ukamutangura kare atari yagenda ngo ahereyeho ukamugarura.

NONE IKI WAKORA ?

Gendera hafi ibikorwa bye bya buri munsi , umube iruhadeUwo mukunzi wawe  ntabwo akikwikoza, ahari yabonye abandi bakurusha kumuba hafi. Icyo usabwa gukora rero, ni umuha umwanya uhagije, ukagenzura buri kimwe akoze ndetse ukaba mu bye, ukamufasha byinshi bishoboka kugira ngo yongere abone ko hari umuntu umuri iruhande kandi yasezeranyije gukunda.Si byiza ko umutonganya ngo mbese bite , kuki wahindutse, byagenze gute n’ibindi. Ibyo ntabwo bikora habe na gato, ahubwo koresha uburyo bwo kubana nawe mu mirimo ya buri munsi , kuko wasanga n’impamvu atakiguha umwanya ari uko hari undi wagusimbuye ukora ibyo turi kuvuga.

Mwereke ko udahuze , ko uhari ngo umukunde : Abahanga mu rukundo bavuga ko ‘Communication’ ari cyo cya mbere , mu gihe kidahari n’urukundo ruba rudahari. Niba abona na we uhuze, bizatuma na we ahuga. Birenga gusa n’ibyambere ariko icyo usabwa kuri iyi ngingo , n’ubwo utajya mu bikorwa bye bya buri munsi ariko akabona ubutumwa bwawe na telefone yawe imuhamagara , bizagufasha kongera ku mwisubiza.

Jya uhora umwereka ko umukumbuye: Bwira umukunzi wawe ko umukumbuye kenshi gashoboka , bizatuma nawe ageraho abone ko hari umuntu yicishije irungu kandi bikwiye ko amukunda.Gerageza umukorere ibikorwa bidasanzwe, umutungure cyangwa ugerageze ibindi mu buryo bwawe, bizatuma na we abona ko akwiriye kugaruka.Nubona byose bikunaniye, uzibwire ko atari wowe unaniwe n’urukundo kandi runaka na runaka uzi bararushoboye maze na we wongere ugerageze.

Ba uwa mbere mu kubona amakuru yacu