APR FC yize undi muvuno wo gutsinda Pyramids FC , abakinnyi bose bakoze agashya

 

Ikipe ya APR FC yatunguye abakunzi bayo nyuma y’ uko abakinnyi b’ iyi kipe bane bagaragaye bambaye ‘ mask’s zirinze izuru benshi batungurwa n’ icyabaye.

Ibi byagaragaye ku bakinnyi barangajwe imbere na kapiteni Niyomugabo Claude, Myugariro Byiringiro Gilbert, Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert.

Nubwo ari bane bagaragaye bazambaye ariko ubundi izi ’masks’ ni ebyiri gusa zakozwe zikorewe Niyomugabo Claude wagize cy’izuru ubwo Amavubi na Nigeria bakiniraga muri Nigeria akaba yaranagombaga gukina umukino wa Zimbabwe ayambaye ariko ntiyahita iboneka.Byiringiro Gilbert we ni ikibazo yagiriye muri CECAFA Kagame Cup, aho yagize ikibazo na we ku zuru, bakaba bamushakiye ’mask’ yo kujya akinana.

Aya mafoto akaba yafashwe mu bihe bitandukanye aho ejo hashize ku myitozo yabereye kuri Kigali Pelé Stadium ubwo abakinnyi bari bahageze Byiringirp Gilbert na Claude ni bo bari bazambaye.

Batangiye kuzenguruka ikibuga bazikuramo maze Hakim Kiwanuka na Mugisha Gilbert barazambara.Nyuma nibwo Byiringiro Gilbert yongeye kuyambara ariko Niyomugabo Claude we akaba ntayo yigeze yongera kwambara.

APR FC irimo kwitegura umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League izakiramo Pyramids FC yo mu Misiri tariki ya 1 Ukwakira 2025.

NSHIMIYIMANA FRANCOIS/ KGLNEWS